Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Rwamagana: Polisi yaganirije abanyeshuri ku kurwanya ibyaha byibasira urubyiruko

Abana biga mu mashuri abanza n'ayisumbuye bafashwa n'umushinga RW 0622 baganirizwa mbere yo gusubira ku mashuri (Photo/Courtesy)

Panorama

Ku wa gatandatu tariki ya 14 Mata, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rwamagana, yagiranye ikiganiro n’urubyiruko rw’abana biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bafashwa n’umushinga RW 0622 rugera kuri 200. Ni ikiganiro cyabereye mu rusengero rwa EAR ruri mu murenge wa Kigabiro.

Nk’uko tubikesha Polisi y’Igihugu, Umupolisi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu karere ka Rwamagana  (DCLO) Inspector of Police (IP) Goreth Uwimana, yasobanuriye urwo rubyiruko ibyaha birwibasira, anabakangurira kwirinda inda ziterwa abana b’abakobwa.

IP Uwimana yagize ati “Mu byaha bikunda kwibasira urubyiruko twavuga nk’Ihohoterwa rigaragara mu miryango, ryaba irikorwa hagati y’ababyeyi, ryaba irikorerwa abana rigomba gukumirwa kandi namwe mukabigiramo uruhare.

Igihe hari aho mumenye ko rikorwa mujye mubimenyesha ubuyobozi kuko rigira ingaruka mbi k’uwarikorewe, ku mibanire y’imiryango no ku mutekano w’igihugu muri rusange.”

IP Uwimana yanaganirije uru rubyiruko ku icuruzwa ry’abantu, abasaba kuryirinda. Agira ati “Mujya mwumva icuruzwa ry’abantu rikunda kwibasira cyane cyane urubyiruko, aho usanga barushukisha kwiga cyangwa akazi bakabajyana hanze bagerayo bakabakoresha ibindi bitandukanye n’ibyo babijeje ku nyungu zabo. Mugomba kujya muba maso mukirinda abantu nkabo bashobora kubashuka.”

IP Uwimana yakomerejeho, abakangurira guca ukubiri n’ibiyobyabwenge kuko ababyishoramo ntacyo bibamarira na gito ko ahubo bibangiriza ubuzima bikanabashora mu rugomo.

Yagize ati “Mugomba kwirinda mugaca ukubiri no kunywa cyangwa gucuruza ibiyobyabwenge, kuko nta kintu na kimwe bishobora kubamarira uretse kubangiriza ubuzima bikabicira ejo hazaza hanyu. Mwite ku masomo yanyu abe ari yo mushyira imbere.”

Ukuriye umushinga RW 0622 ukorera mu karere ka Rwamagana, Rutamu Ben yasabasabye kuba abana b’intangarugero no kutishora mu biyobyabwenge.

Yagize ati “Bana nk’uko mumaze gusobanurirwa ihohoterwa n’ibindi byaha binyuranye, birakwiye ko mubishyira ku mutima, mukirinda kubyishoramo kandi aho mubibonye mukajya mutungira agatoki ubuyobozi kugirango hakorwe ubutabazi.

Mwebwe mwagize amahirwe yo kuba muhabwa ubufasha n’uyu mushinga, mukwiye kuba abana b’intangarugero mukiga mufite intego yo kurangiza amasomo yanyu neza ntimupfushe ubusa amahirwe mwahawe mwishora mu biyobyabwenge.”

Abana biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bafashwa n’umushinga RW 0622 baganirizwa mbere yo gusubira ku mashuri (Photo/Courtesy)

Abana biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bafashwa n’umushinga RW 0622 baganirizwa mbere yo gusubira ku mashuri (Photo/Courtesy)

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities