Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Gatsibo: Abangavu basaga igihumbi batewe inda mu 2017

Nadine Evelyne Umubyeyi

Ikibazo cy’inda zitateganyijwe mu bana bari munsi y’imyaka cumi n’umunani gikomereye umuryango nyarwanda muri iki gihe dore gikomeje kugaragara mu bice byose by’igihugu. Mu karere ka Gatsibo ni hamwe mu ho kigaragara ndetse usanga imiryango imwe itabasha guhita yakira  vuba umwana watewe inda, kuko habaho kumutonganya no kuba yakwirukanwa mu rugo.

Eline (izina ryahinduwe) ni umukobwa wabyaye afite imyaka 17, atuye mu mudugudu wa Kayenzi mu Murenge wa Rugarama. Ubu yujuje imyaka 18, ahetse uruhinja rw’amezi atatu.

Asobanura uko yabyaye uwo mwana we. Agira ati “Mu mwaka wa bibiri na cumi na karindwi natwaye inda niga mu wa gatatu mpita ndeka ishuri. Nyuma aho mbyariye, iwacu baje kunyirukana banga akavuyo k’abasore bahoraga baza kureba umwana ngo hamenyekane se muri bo. Byabaye ngombwa ko nimukira kure y’iwacu, kuko nari maze kuba iciro ry’imigani mu gace.”

Ni ikibazo gisangiwe n’imirenge hafi ya yose igize Akarere ka Gatsibo. Uwimpaye Costasie, atanga urugero ko hari umwana w’umukobwa mu mudugudu w’Agakomeye mu murenge wa Kiziguro, watewe inda afite imyaka 17. Avuga ko ababyeyi be bihanganye bakabyakira baramufasha arabyara, ariko igihe yagasubiye mu ishuri ntibamenye uko yatwaye iya kabiri.

Isange One Stop Center nk’inzira zo gufasha abangavu batewe inda

Mfitumukiza Edson ni umuganga ushinzwe ubuvuzi, akanakurikirana gahunda ishinzwe kwita ku bana batewe inda bari munsi y’imyaka 18; no kubungabunga ubuzima bwabo mu kigo cya Isange One Stop Center gikorera mu bitaro bya Kiziguro.

Agira ati “Twe icyo dukora ni ukwita ku bangavu tubasha kwakira batewe inda, tubifashijwemo na polisi n’abashinzwe ihohoterwa rishingiye ku gitsina -GBV. Nk’ibitaro tugena abaganga bigisha abo bana, babafasha kwiyakira kuko akenshi banatinya kwerura ko batwite, ku buryo hari ubwo bazanwa gusa baje kubyara. Icyo gihe hari imyenda yagenwe uwabyaye ahabwa n’iy’uruhinja, ndetse serivisi zose ahabwa n’Ibitaro akaziherwa ubuntu.”

Yongeraho ko Isange One Stop Center mu bitaro bya Kiziguro yakira nibura abana babiri cyangwa batatu mu kwezi, batewe inda bari munsi y’imyaka 18. Kikaba ari ikibazo gikomeza kwiyongera umunsi ku wundi, ari na yo mpamvu hagenwa abaganga bo kubakurikirana babaha inyigisho ndetse n’ababarera ngo hasigasirwe ubuzima bw’umwana ukiri mu nda kuburyo avuka ndetse agakura neza.

Akomeza avuga ko ikibazo kigikomeye ari icyo kutamenya byoroshye abatera inda aba bana bari munsi y’imyaka 18, kuko akenshi bariya bangavu batabamenya cyangwa bakabahishira; gusa ngo nk’uwafashwe ku ngufu iyo ababyeyi bamwihutanye arakirwa agakingirwa indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, akanahabwa imiti imurinda gusama.

Ikindi kandi ngo ku bufatanye na Polisi banakurikirana uwafashe ku ngufu uwo mwana, agahanwa n’amategeko.

Ibi bigarukwaho n’ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Gatsibo, Kantengwa Mary. Ati “Dufite abana bagera ku bihumbi cumi na bibiri na mirongo irindwi na bane batewe inda mu mwaka w’ibihumbi bibiri na cumi na karindwi.”

Zimwe mu ngamba ngo ni uko bohereje amafishi azafasha gukusanya amakuru mu midugudu mu rwego rwo gukurikirana abatera inda abana bari munsi y’imyaka 18 ku buryo bworoshye.

Isange One Stop Center ni Ikigo gifasha abahohotewe cyatangijwe mu mwaka wa 2009, kigamije gutanga serivisi zo kwa muganga ku bagore n’abana b’abakobwa bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina no gukurikirana ababigizemo uruhare ngo bashyikirizwe ubutabera. Mu Rwanda hari Isange One Stop Center 23, zikorera hirya no hino mu bitaro by’uturere.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities