Sosiyete y’indege ya Rwandair yatangaje ko kuva kuri uyu wa Mbere tariki ya 26 Kamena 2023, hafi saa saba z’ijoro, itangiza ingendo zihita zihuza Umujyi wa Kigali n’uwa Paris mu Bufaransa nta handi hantu uciye.
Ni ingendo zizajya zikorwa inshuro eshatu mu cyumweru nk’uko Rwandair ibitangaza. Urugendo rwa mbere ruratangira mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere rishyira kuwa kabiri ruva i Kigali rwerekeza i Paris.
RBA dukesha iyi nkuru itangaza ko indege ihaguruka ku Kibuga cy’Indege mpuzamahanga cya Kigali saa sita n’iminota mirongo ine z’ijoro (00:40) ku wa 27 Kamena 2023, igere i Paris mu gitondo saa tatu n’igice (9:30).
Abacuruzi n’abikorera mu bihugu byombi bavuga ko igiciro cy’ingendo cyari kiri hejuru ubu kigiye kugabanuka kubera ko ari icyerekezo kimwe.
Ikindi bagaragazaga nk’imbogamizi kigiye gukemuka ni ukwangirika kw’ ibicuruzwa kubera urugendo rurerure no guhagarara kwa hato na hato kw’indege.
Mu nama igaruka ku bukungu n’ubucuruzi y’umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa OIF (Mission Economique et Commerciale de la Francophonie) yabereye i Kigali muri Nyakanga 2022, Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango, Louise Mushikiwabo, yahamagariye ba rwiyemezamirimo bo mu Rwanda gushora imari mu bihugu bigize uyu muryango.
Uru rugendo rwa Rwandair rukaba rufunguye amarembo ahuza u Rwanda n’u Bufaransa ndetse n’ibindi bihugu byo mu karere ibi bihugu byombi biherereyemo.
U Bufaransa n’ibindi bihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa bihuriye mu muryango, ‘OIF’, byihariye 20% ry’isoko ry’ubucuruzi ku isi.
Ubusanzwe Rwandair ikora ingendo ebyiri z’imbere mu gihugu ndetse na 24 mpuzamahanga zerekeza mu byerekezo bitandukanye ku Isi, ku mugabane w’u Burayi ikaba yerekeza Buruseri (Brussels) mu Bubiligi ndetse n’i London mu Bwongereza.
Urugendo rw’i Paris rukaba ruje ari urwa 25 muri rusange detse n’urwa gatatu i Burayi. Rwandair iherutse gutangiza ku mugaragaro ingendo z’indege itwara imizigo gusa yitezweho korohereza abacuruzi bohereza n’abatumiza ibicuruzwa mu mahanga.
Panorama
