Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Sénégal, Pape Bouna Thiaw, yatangaje urutonde rw’abakinnyi 26 azifashisha mu mikino ya nyuma y’Igikombe cy’Isi cya 2026.
Uru rutonde rugaragaraho amazina akomeye asanzwe amenyerewe muri ruhago mpuzamahanga, arimo kapiteni Sadio Mané ugiye kwitabira Igikombe cy’Isi ku nshuro ye ya gatatu nyuma y’icyo yakinnye muri 2018 ndetse na 2022.
Mu izamu, Sénégal yahisemo abazamu batatu bayobowe na Édouard Mendy, hamwe na Mory Diaw na Yehvann Diouf.
Mu bwugarizi, harimo abakinnyi bafite ubunararibonye nka Kalidou Koulibaly, Krépin Diatta, Moussa Niakhaté, Ismaïl Jakobs na Abdoulaye Seck.
Hagati mu kibuga, Sénégal izaba yiringiye ubuhanga bwa Idrissa Gana Gueye, Pape Matar Sarr, Lamine Camara na Habib Diarra mu gufasha ikipe kugenzura umukino.
Mu busatirizi, umutoza Pape Bouna Thiaw yahamagaye amazina akomeye arimo Sadio Mané, Nicolas Jackson, Ismaïla Sarr, Iliman Ndiaye ndetse na Bamba Dieng.
Abasesenguzi benshi ba ruhago muri Afurika bavuga ko Sénégal ishobora kongera kwitwara neza muri iri rushanwa kubera ubunararibonye bw’abakinnyi benshi bafite ndetse n’uburyo benshi muri bo bakinira amakipe akomeye ku mugabane w’u Burayi.
Sénégal iri mu makipe ahanzwe amaso cyane muri Afurika nyuma y’uko mu Gikombe cy’Isi cya 2022 yabashije kugera muri 1/8, ibintu byatumye abakunzi bayo bongera kugira icyizere ko ishobora gukora amateka mashya muri 2026.



















































































































































































innocent
June 8, 2026 at 06:38
izabikora tuyiri inyuma