Connect with us

Hi, what are you looking for?

Football

“Ni itsinda rikomeye…harimo amakipe abiri meza muri Afurika”, Constantine umutoza w’Amavubi

Panorama Sports

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Stephen Constantine, yavuze ko tombola y’amajonjora y’Igikombe cya Afurika cya 2027 yasize u Rwanda mu itsinda ritoroshye, ariko ashimangira ko bazakora ibishoboka byose kugira ngo ntihazagire ikipe ibatsindira i Kigali.

Ibi yabigarutseho nyuma ya tombola yabaye ku wa 19 Gicurasi 2026, aho ibihugu 48 byo muri Afurika byashyizwe mu matsinda 12 azavamo amakipe azakina CAN 2027 izabera muri Kenya, Uganda na Tanzania.

U Rwanda rwashyizwe mu Itsinda K, hamwe na Mali, Cap-Vert ndetse na Liberia. Mali iri mu makipe akomeye ku mugabane wa Afurika, mu gihe Cap-Vert na yo ikomeje kuzamuka cyane ndetse ikaba iri mu zizitabira Igikombe cy’Isi cya 2026.

Aganira n’itangazamakuru, Stephen Constantine yavuze ko iri tsinda risaba Amavubi kwitwara neza cyane kugira ngo azabashe kubona itike.

Ati: “Ntekereza ko ari itsinda rikomeye. Twatomboye amakipe abiri ari muri 15 meza, ari yo Cap-Vert na Mali, ndetse na Liberia izaba ari ikipe itoroshye. Gusa icyo wamenya, tugomba gutsinda imikino yacu yo mu rugo, tukareba ibizaba mu mikino yo hanze.”

Uyu mutoza yavuze ko nubwo akazi kabategereje gakomeye, gukina n’amakipe akomeye ari kimwe mu bituma amarushanwa arushaho kugira agaciro.

Yagize ati: “Ntekereza ko ari akazi katoroshye, gusa ni yo mpamvu dushaka kuba muri aya marushanwa, tugahura n’amakipe meza. Tuzagira imikino itandatu isaba guhangana cyane.”

Amavubi amaze igihe agaragaza impinduka mu mikinire, cyane cyane nyuma y’umusaruro mwiza yakuye muri FIFA Series 2026, ibintu byatumye icyizere cy’abafana cyiyongera. Constantine yavuze ko abakinnyi be bagomba gukomeza uwo murongo.

Ati: “Nk’uko nabivuze, dukeneye gutsinda imikino yacu yo mu rugo mbere na mbere. Nitujyana ubwitange nk’ubwo abasore bagaragaje mu mikino ibiri iheruka, aho bagaragaje guhangana gukomeye n’imbaraga nyinshi.”

Yongeyeho ko gukinira igihugu ari ishema rikomeye kuri buri mukinnyi ndetse n’abatoza ubwabo.

Ati: “Ntekereza ko gukinira ikipe y’igihugu yawe ari ibyiyumviro byiza kurusha ibindi. Ntekereza ko buri wese, nanjye ndimo, tuzatanga buri kimwe ku Mavubi.”

Abajijwe niba iri tsinda ryafatwa nk’iry’urupfu, Constantine yavuze ko nta kipe yakwitega kujya mu marushanwa akomeye idahuye n’andi makipe akomeye.

Ati: “Ni itsinda rikomeye. Ariko na none niba ushaka gukina mu makipe akomeye, ugomba guhangana n’amakipe meza. Ntekereza ko dufite amakipe abiri meza muri Afurika mu itsinda ryacu.”

Yakomeje agaragaza ko Amavubi azajya afata buri mukino ukwawo, aho yavuze ati: “Gusa uyu ni umupira w’amaguru. Tuzakina umukino ku mukino. Nta yandi mahitamo dufite.”

Mbere yo gutangira aya majonjora muri Nzeri, Amavubi azakina imikino ibiri ya gicuti muri Maroc mu kwezi kwa Kamena, aho azahura na Tanzania ndetse n’Ibirwa bya Comores.

Constantine yavuze ko igihe cyo kwitegura ari gito kubera ko shampiyona izarangira ku wa 30 Gicurasi, ariko yemeza ko iyo mikino izabafasha gukomeza kubaka ikipe.

Ati: “Shampiyona izarangira ku wa 30 Gicurasi, igihe cyagenwe na FIFA cy’imikino gitangire nyuma y’iminsi ibiri. Tuzajya muri Maroc. Tuzaba dufite iminsi ibiri cyangwa ine mbere yo gukina umukino wa mbere na Tanzania uzaba tariki ya 6 Kamena, dukurikizeho Ibirwa bya Comores tariki ya 9.

Uyu mutoza yasabye abafana b’Amavubi gukomeza kwihangana no gushyigikira ikipe, avuga ko kubaka ikipe ihangana ku rwego rwa Afurika bisaba igihe. Anavuga ko umusaruro mwiza wa FIFA Series udakwiye gutuma ikipe yirara, kuko urugamba nyarwo rugitangira.

Ati: “Imyaka ibiri ishize ntabwo yatubereye myiza mu bijyanye n’umusaruro. Twagize umusaruro mwiza muri FIFA Series, ariko ibyo byararangiye. Tugomba kubisiga inyuma.”

“Ubu tugomba kureba imikino ibiri dufite muri Maroc, na yo izatubera myiza. Nyuma yaho, muri Nzeri tuzatangira gushaka itike ya CAN. Nta mikino yoroha muri ruhago. Ugomba guhangana, ugomba gutsinda kandi ukaba n’umunyamahirwe. Tugomba kugerageza kuba ibyo bintu byose.”

Ku rutonde rwa FIFA ruheruka, Mali iri ku mwanya wa 52 ku Isi, Cap-Vert iri ku wa 69, u Rwanda rukaza ku wa 128 mu gihe Liberia iri ku wa 140.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities