Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Tariki ya mbere Ukwakira, Umunsi watangije urugamba rwo kubohora igihugu

Ingabo za RPA mu rugamba rwo kubohora igihugu (Ifoto/Net)

Ingabo za FPR-Inkotanyi zashoje urugamba rwo kubohora u Rwanda kuri iyi tariki 1994.  Ni urugamba rwamaze imyaka 4. Urugamba rwo kubohora igihugu ntirwari rworoshye na gato. Rwasabaga kwitanga no gushyira mbere inyungu z’igihugu kuruta kwitekerezaho.

Tariki ya 1 Ukwakira 1990: Umupaka wa Kagitumba wagabweho igitero cyabaye ikimenyetso cy’itangira ry’urugamba rwamaze imyaka ine nyuma y’uko abari bagize umuryango FPR Inkotanyi biyemeje kubohora igihugu hifashishijwe inzira y’intambara. APR, ishami rya gisirikare rya FPR Inkotanyi, ku ikubitiro ryari riyobowe na Major General Fred Gisa Rwigema wari uyoboye uru rugamba.

Maj General Fred Gisa Rwigema watangije urugamba rwo kubohora igihugu no gusubiza umunyarwanda agaciro (Ifoto/Net)

Bageze i Kagitumba, Rwigema yasobanuye mu magambo make impamvu y’urugamba rwari rutangiye, avuga ko mu mateka y’u Rwanda ubuyobozi bubi ari bwo bwazanye amacakubiri n’ibindi bibazo byose byari byugarije u Rwanda.

Yababwiye ko akazi kabo kagomba ubwitange, ati: “Abafite ubwoba basubire inyuma, kuko intambara dutangiye ikomeye kandi ntimwibeshye ngo hari abandi bazayidufasha atari Abanyarwanda ubwabo.”

Mu gihe kingana n’iminsi 14 ya mbere y’urugamba, bamwe mu bayobozi bakuru ba APR barishwe bitera icyuho gikomeye mu buyobozi, ndetse n’umuhate utangira kugabanuka ku basirikare bari basigaye.

Mu bishwe harimo Umugaba Mukuru w’Ingabo z’Inkotanyi, General Major Fred Gisa Rwigema wishwe arasiwe Nyabwishongwezi nk’uko amakuru yatangajwe icyo gihe yabyemeje, yarashwe tariki ya 2 Ukwakira 1990. Abari bamuri hafi bavuga ko ijambo rya nyuma yavuze rigira riti “Aduyi amenipiga” (ugenekereje bivuga ngo “umwanzi arandashe).

Nyuma yo gucika intege kw’aba basirikare kubera urupfu rwa Rwigema, ku wa 20 Ukwakira 1990, Paul Kagame wari Majoro (Major) yavuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aho yari ku ishuri maze akomeza kuyobora urugamba rwo kubohora u Rwanda, azana uburyo bushya bw’imirwanire n’izindi mpinduka nyinshi zatumye APR itsinda uru rugamba.

Tariki ya 01 Ukwakira, Umunsi wo gukunda igihugu

Tariki ya 01 Ukwakira buri mwaka, u Rwanda rwizihiza Umunsi wo Gukunda Igihugu. Kuri uyu munsi Abanyarwanda bazirikana by’umwihariko ubwitange, umurimo unoze, kwihangana, umurava, ishyaka, ubumwe, gukunda Igihugu, kureba kure, ubumuntu, kuba umunyakuri n’izindi ndangagaciro zaranze urugamba rwo kubohora Igihugu rwatangiye ku 01 Ukwakira 1990 rugasozwa ku wa 04 Nyakanga 1994.

Nk’uko tubikesha inyandiko y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’igihugu, imidari n’impeta by’ishimwe, ku munsi nk’uyu ukomeye mu mateka y’u Rwanda, buri wese asabwa kuzirika icyo gukunda Igihugu bivuze kuri we ubwe no mu mibanire ye n’abandi.  Gukunda Igihugu ni Indangagaciro ikomeye cyane yazahuye u Rwanda mu bihe bikomeye rwanyuzemo.

Mbere y’umwaduko w’abakoloni, Umunyarwanda yashyiraga imbere y’inyungu ze bwite, inyungu z’Igihugu. Iyo byabaga ngombwa ntiyazuyazaga gutabarira Igihugu no kucyitangira. Ingero ni nyinshi twatanga iz’Abatabazi, Abacengeri, Ingabo, Abaryankuna.

Umunyarwanda yari “Mwene-gihugu” yari uwacyo, akaba n’umunyagihugu. Igihugu ni “Umubyeyi”. Kandi Igihugu cyari “icye” nyir’Igihugu. Afite inshingano yo gukora ibigihesha ishema, ibigiteza imbere, ibigihesha Agaciro n’ Icyubahiro muri byose na hose.

Umunyarwanda ni “Umwubatsi” akaba n’’Umurinzi” w’ibyagezweho byose; biri mu muco karande abakoloni n’abambari babo bagerageje gusenya.

Igihugu ni abantu bagituye, n’umuco wabo, n’ururimi rwabo, n’imyemerere yabo, ndetse n’ubuyobozi bwabo n’ibirango byacyo. Igihugu kandi ni ahantu: Ubutaka n’ibiburiho byose, ndetse n’ibiri munsi yabwo n’amazi n’ikirere, mu mipaka izwi.

Rwanyange Rene Anthere

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities