Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Rubavu: Abikorera bahawe umukoro wo gusubukura imirimo yo kuzuza isoko rya Rubavu bidatinze

Isoko rya Rubavu rimaze imyaka 10 imirimo yo kurybaka yaradindiye (Ifoto/RBA)

Inama njyanama y’Akarere ka Rubavu yasabye ubuyobozi bw’akarere n’abikorera ko mu cyumweru kimwe baba basinye amasezerano yo gusubukura imirimo yo kubaka isoko rya Rubavu rimaze imyaka 10 imirimo yo kuryubaka yaradindiye.

Ikibazo cy’iri soko rimaze imyaka 10 imirimo yo kuryubaka yaradindiye, ni imwe mu ngingo zagarutsweho cyane mu nama njyanama y’akarere ka Rubavu yateranye ku wa Mbere tariki ya 28 Nzeri 2020. Umwanzuro wafashwe ni uko mu cyumweru hagomba gusinywa amasezerano yo kubaka iri soko, agakorwa hagati y’ubuyobozi bw’akarere n’abikorera bibumbiye muri kigo cyiswe Rubavu Investment Company.

Nyuma yaho isoko rya Gisenyi ryongeye gusubizwa Akarere ka Rubavu, ubuyobozi bwako bwifuza ko abikorera bo muri aka karere ari bo bakomeza kuryubaka, nyumo y’imyaka icumi ryaradindiye.

Aganira na RBA dukesha iyi nkuru, Umuyobozi w’Akarere  ka Rubavu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nzabonimpa Deogratias, we avuga ko barangije kubyemeranya kandi akarere kazaba gafite imigabane y’icumi ku ijana, ituruka ku nyubako irimo yadidindiye bahaye agaciro karenga miliyayari ebyiri.

Gusa muri iyi nama njyanama hagaragaje ko abikorera bari bifuje ko akarere aho kugira imigabane ya 10%, kagabanya kakagira 1 cyangwa 2%.

RBA yifuje kumva icyo ubuyobozi bw’urwego rw’abikorera mu karere ka Rubavu bubivagaho niba bafite ubushobozi bwo kubaka iri soko, ariko bwirinze  kugira icyo butangaza.

Cyakora Umuyobozi w’inama njyanama y’Akarere ka Rubavu,  Nyirirugo Come Degaule, avuga ko  imirimo yo kubaka isoko rya Gisenyi nidakorwa  mu gihe cy’ukwezi, nyuma yo gusinya amasezerano, rizahita rihabwa abandi.

Ntabwo ari ubwa mbere inama njyanama ifashe umwanzuro  nk’uyu, kuko no mu nama njyanama idasanzwe yari yateranye mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka, na bwo bari babahaye amezi abiri, ariko ntibyashirwa mu bikorwa. Niyo mpamvu sosiyete sivile igaragaza ko abikorera nta bushobozi bafite bwo kuryubaka.

Rukanika Jean Leonard, Umuyobozi wa Sosiyete Sivile mu karere ka Rubavu, avuga ko ku giti cye we asanga abikorera bo muri aka karere  nta bushobozi bafite bwo kubaka iryo  isoko. Asaba ubuyobozi bw’akarere ko bwafatananya na bo, iri soko rikubakwa, abaturage bakabona aho bacururiza heza.

Ubuyobozi bw’Akarere ka  Rubavu bugaragaza ko icyiciro cya mbere cyo kubaka iri soko rya Gisenyi rizatwara amafaranga akabakaba miliyari eshanu, abikorera abaka basabwa arenga miliyari ebyiri n’igice.

Munezero Jeanne d’Arc

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities