Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Serivisi nziza, inganda n’ubuhinzi ku isonga mu kuzamura ubukungu bw’igihugu

Ibyemezo by'inama y'abaminisitiri

Ubukungu bw’u Rwanda bwiyongereyeho 10% mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2026, bitewe ahanini n’izamuka ry’umusaruro mu nzego z’ingenzi zirimo serivisi, inganda n’ubuhinzi. Ibi byatangajwe mu myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Kabiri, tariki ya 30 Kamenza 2026, iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Inama y’Abaminisitiri yagaragaje ko ubukungu bw’u Rwanda bukomeje kwiyongera nubwo ubukungu bw’Isi bugihura n’ihungabana n’urujijo. Iri zamuka ryashingiye ku musaruro wiyongereye mu buhinzi, iterambere ry’inganda ndetse n’imikorere myiza y’urwego rwa serivisi.

Guverinoma yavuze ko umusaruro w’ubuhinzi wazamutse bitewe n’umusaruro mwinshi w’ibiribwa, kwiyongera kw’ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku bihingwa ngengabukungu, ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu buhinzi ndetse n’iterambere ry’ubworozi. Ibyo byose byagize uruhare mu kuzamura ubukungu bw’igihugu.

Uretse gusuzuma uko ubukungu buhagaze, Inama y’Abaminisitiri yanemeje imishinga y’amategeko n’amasezerano atandukanye agamije gukomeza gushimangira ubufatanye mu iterambere no kongera ubushobozi bw’imishinga y’igihugu.

Mu byemejwe harimo umushinga w’amasezerano hagati y’u Rwanda n’Ikigo cy’Abafaransa gishinzwe Iterambere (Agence Française de Développement – AFD), azafasha guteza imbere urwego rw’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (TVET).

Hanemejwe kandi amasezerano y’imari hagati y’u Rwanda na Banki y’Isi azafasha kongera ubushobozi bw’igihugu mu kwitegura no guhangana n’ibyorezo n’ibindi bibazo by’ubuzima binyuze mu Kigega Global Financing Facility for Women, Children and Adolescents Multi-Donor Trust Fund ndetse na Health Emergency Preparedness and Response Multi-Donor Trust Fund.

Inama y’Abaminisitiri yanemeje kandi amasezerano y’inyongera y’inguzanyo azafasha guteza imbere ubuhinzi bwihanganira imihindagurikire y’ibihe no kugabanya ingaruka zayo ku musaruro w’ubuhinzi. Hanemejwe n’andi masezerano azashyigikira ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y’ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire.

Mu zindi ngamba zafashwe, Inama y’Abaminisitiri yemeje amateka ya ba Minisitiri ajyanye n’imiyoborere n’imikorere y’inzego za Leta. Arimo agenga abayobozi b’inama z’igihugu zitandukanye, ishyirwa mu bikorwa ry’ikoranabuhanga mu micungire y’imisoro, ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu gutanga inyemezabuguzi ndetse n’uburyo bwo kwihutisha kwishyura ababikoreye inzego za Leta mu gihe giteganywa n’amategeko.

Inama y’Abaminisitiri yanakiriye kandi inyandiko z’abahagarariye ibihugu n’imiryango mpuzamahanga bashya bazakorera mu Rwanda. Abo ni Ambasaderi ba Sudani na Koreya y’Epfo, uhagarariye Umuryango w’Ubuyapani ushinzwe ubutwererane mpuzamahanga (JICA) mu Rwanda, ndetse na Jim Hegarty, wagizwe Uhagararira inyungu z’u Rwanda muri Irilande.

Abaminisitiri banamenyeshejwe aho imyiteguro igeze ku bikorwa bitandukanye biteganyijwe mu mezi ari imbere, birimo Itorero Indangamirwa rizaba kuva ku wa 1 kugeza ku wa 10 Kanama 2026 mu Kigo cy’Imyitozo ya Gisirikare cya Gabiro, ndetse n’Imurikabikorwa ry’Ibikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi rizabera i Kigali kuva ku wa 22 kugeza ku wa 31 Kanama 2026.

Ibyemezo by’inama y’abaminisitiri yo ku wa 30 Kamena 2026

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities