Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ubuzima

Abanyarwanda baragirwa inama yo kudakerensa indwara y’igituntu _Dr Habimana Mucyo

Jeanne d’Arc Munezero

Dr. Habimana Mucyo Yves uyobora Ishami rishinzwe kurwanya igituntu mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), avuga ko indwara y’igituntu ari indwara imaze igihe kirekire ku Isi. Agira inama abanyarwanda ko badakwiye guyikerensa, ahubwo bakwiriye kuyirinda cyane kuko ari imwe mu ndwara zigihangayikishije kandi nta rukingo rwayo ruraboneka.

Igituntu ni indwara yandura cyane binyuze mu guhumeka, kwitsamura ndetse no gukorora. Ikwirakwira mu mubiri binyuze mu maraso, ikaba ishobora no gufata ndetse no gukwira mu ngingo zose z’umubiri.

Avuga ko igituntu ari indwara ivurwa igakira kandi iyo serivisi mu Rwanda itangirwa Ubuntu, aho ubuvuzi bwegerejwe abaturage, kuko izo serivisi zinatangwa n’Abajyanama b’ubuzima. Ku rw’igihugu, igipimo cy’abahabwa serivisi z’ubuzima mu midugudu kigeze kuri 94%, na ho muri rusange igipimo cy’abahabwa serivisi mu nzego z’ubuvuzi kikaba kiri kuri 90%.

Dr. Habimana avuga ko igituntu kivurwa kigakira, ariko ko abantu badakwiye kugikerensa kuko akenshi cyibasira abantu bitewe n’urwego rw’imibereho yabo, kuko umuryango ubayeho mu bushobozi buke, uba ufite ibyago byo kwibasirwa n’indwara y’igituntu.

Agira ati “Igituntu ni indwara ifitanye isano n’uburyo abantu babayeho, kuko ikunda kwibasira abafite ubushobozi buke, imibereho yabo itameze neza, usanga umubiri udafite ubwirinzi bw’umubiri buhagije, noneho umuntu akaba yarwara igituntu niyo mpamvu ntawe ukwiye no kugikerensa kuko kugeza ubu nta rukingo ruraboneka.”

Akomeza avuga ko ari indwara ishobora kugenda ikagera mu mubiri hose anagira inama abantu bafite indwara z’ubuhumekero ko bajya banisuzumisha iyi ndwara y’igituntu kuko harubwo iziramo.

Agira ati “Ni indwara ishobora kwinjira mu maraso kandi amaraso nta gice na kimwe cy’umubiri atageramo, ni ukuvuga rero igice icyo aricyo cyose kigeramo, kikageramo kubera impamvu runaka zigaragara aho hantu ari nyinshi, umubiri ukazamara igihe runaka nta kibazo ugize, ariko wahura n’impamvu ituma ubudahangarwa bw’umubiri wawe bugabanuka, mycobacterium zari zarahagaze nko ku ruhu, mu mara ndetse na handi”

Akomeza ati” Hari abantu bagira indwara z’ubuhumekero nabo bajye bihutira kukisuzumisha kuko nazo zigirana isano n’igituntu kandi uyirwaye ntabashe ku bimenya kikaba cya muhitan.’’

Habimana kandi avuga ko niba ya miyoborantanga itangiye kubyimba buke buke kubera umubiri uri kwirwanaho, intanga ntiziba zikibasha gutambuka ku buryo wabyara.

Ati “Igituntu giturutse ku bihaha usanga cyihariye 80% by’abarwayi bose tugira mu gihugu. Aha kabiri ni igituntu gifata inturugunyu zikabyimba, hakaza igituntu kizana amazi inyuma y’ibihaha aho gifata agashashi gatwikiriye ibihaha ugasanga umuntu arahumeka insigane.’’

Dr. Habimana yakomeje asobanura ko hari n’igituntu gifata amagufa kikanagira inkurikizi nyinshi kuko ibimenyetso byacyo bigumaho nubwo wavurwa ugakira. Yasabye Abanyarwanda kwitabira serivisi z’ubuvuzi atari ukuvuga ngo bagiye kwivuza igituntu gusa, ahubwo ko ikimenyetso cyose bagize babona gihindura imibereho yabo y’ubuzima cyatuma bahita bajya kwa muganga.

Agira ati “Nibitabire kujya kwa muganga kandi bagasobanurira neza abaganga uko ibimenyetso byagiye biza n’igihe byamaze. Uko ubisobanura neza bifasha umuganga kuba yanatekerez aku ndwara y’igituntu, abantu ntibagasobanurire igice muganga ahubwo mubwire byose.’’

Akomeza ati “Hari abantu bafatwa n’igituntu kubera kutivuza neza no kutabwiza muganga ukuri ko nk’inkorora bayimaranye igihe, bigatuma batavurwa neza igituntu kikazagaragara cyarabazahaje nyamara iyo yivuza neza mbere yari guhita atangira kukivurwa hakiri kare.

Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare “NISR” igaragaza ko mu Rwanda abantu 42.103 banduye indwara y’igituntu mu myaka irindwi ishize.

Imibare itangwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, igaragaza ko mu Rwanda kuri ubu abarwayi 62 b’igituntu bagaragara mu bantu ibihumbi 100 ku mwaka, mu gihe abagera kuri 2,4 ku bantu ibihumbi 100 aribo bicwa nayo.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities