Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ubukungu

Guverinoma yashyizeho uburyo bushya bwo gutumiriza hamwe peteroli bugamije kugabanya ibiciro

Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda yatangije gahunda nshya yo gutumiza hamwe ibikomoka kuri peteroli bitunganijwe, igamije koroshya uburyo bwo kubitumiza no gutuma ibiciro byabyo birushaho kugabanuka no kudahindagurika.
Yabitangaje kuri uyu wa Kane ubwo yagezaga ku bagize Inteko Ishinga Amategeko, imitwe yombi, ikiganiro cyagarukaga ku ngamba Guverinoma iri gufata mu kubungabunga ubukungu bw’igihugu no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.
Dr. Nsengiyumva yasobanuye ko iyi gahunda izashyirwa mu bikorwa binyuze mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu, Rwanda National Energy Company (RNEC), gifatanya n’ibihugu bicukura kandi bitunganya peteroli.
Yagize ati: “Kugira ngo ubucuruzi bwo gutumiza ibikomoka kuri peteroli mu mahanga bworohe n’igiciro cyayo kigabanuke ku buryo burambye, Guverinoma yashyizeho gahunda yo gutumiriza hamwe ibikomoka kuri peteroli bitunganijwe, binyujijwe mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu (Rwanda National Energy Company). Ibi bikorwa ku bufatanye n’ibihugu bicukura peteroli bikanayitunganya.”
Yagaragaje ko icyiciro cya mbere cy’iyi gahunda kizatangira gushyirwa mu bikorwa mu mpera z’uku kwezi kwa Nyakanga 2026, aho ubwato bwa mbere butwaye toni ibihumbi 40 z’ibikomoka kuri peteroli buzagera ku cyambu cya Tanga muri Tanzania.
Yagize ati: “Ubwato bwa mbere bupakiye toni 40.000 buteganyijwe kugera ku cyambu cya Tanga muri Tanzaniya mu mpera z’uku kwezi kwa Nyakanga 2026, kandi buri kwezi tuzajya twakira ubwato. Ibi bizadufasha kugira ibiciro bito kandi bidahindagurika mu gihe kirekire.”
Guverinoma ivuga ko kugura peteroli ku bwinshi no kuyitumiriza hamwe bizagabanya amafaranga yakoreshwaga mu kuyitumiza binyuze ku bacuruzi batandukanye, bityo igihugu kibone ibikomoka kuri peteroli ku giciro kirushijeho kuba cyiza.
Iyi gahunda iri mu ngamba u Rwanda rukomeje gushyira imbere mu rwego rwo kurinda ihindagurika ry’ibiciro ku isoko mpuzamahanga no gukomeza kubungabunga ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities