Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Musanze: Abunzi bahawe amagare bemerewe mu myaka itatu ishize

Abunzi bo mu karere ka Musanze bahawe amagare (Ifoto/Umuseke.rw)

Abunzi b’Utugari tugize Akarere ka Musanze bahawe amagare bemerewe mu myaka itatu ishize, bavuga ko bari baramaze gutakaza ikizere cyo kuzayabona kubera igihe cyari gishize.

Aba bunzi bavuga ko bemerewe aya magare mu myaka ishize ariko bagategereza bagaheba ndetse na manda yabo ikaza kurangira batayahawe.

Mu kiganiro na umuseke.rw dukesha iyi nkuru, Bizimana Daniel wo mu kagari ka Nyonirima mu Murenge wa Kinigi, yagize ati “Twari twarategereje tutazi ko tuzayabona ariko imvugo ibaye ingiro. Twari tuzi ko bizaba aka wa mugani w’amabati kuko manda yacu yari yararangiye tutayabonye! Ariko aya magare abaye nka ka gatinze kazaza, none turayabone.”

Aba bunzi bishimiye izi nyoroshyangendo, bavuga ko bajyaga bagorwa no kugera aho bagiye gukemurira ibibazo none ubu bikaba bigiye koroha, bakemeza ko aya magare azaborohereza mu kazi kabo ko gukemura ibibazo by’abaturage.

Bavuga kandi ko azabafasha mu bikorwa byabo byo mu ngo kuko nk’abafite amatungo bazabasha kujya bayahirira ndetse bakajya bayifashisha no mu ngendo za buri munsi.

Mukuzeyezu Dorcelle ati “N’ubwo manda yacu yarangiye, ariko ngize amahirwe yo gusubira mu bunzi, nakora ntizigamye birushije uko nakoraga muri manda ishize. Mfite abana biga imyuga, bajyaga bakoresha amafaranga menshi bajya kwiga ariko ubu bagiye kujya bakoresha iri gare. Erege nanjye naryiga ku buryo nsubiye mu bunzi najya nditwara.”

Abunzi bo mu karere ka Musanze bahawe amagare (Ifoto/Umuseke.rw)

Umuyobozi w’akarere ka Musanse, Nuwumuremyi Jeannine yavuze ko aya magare ari ayabo ariko ko akwiriye kubafasha mu mibereho yabo aho kuyagurisha.

Yagize ati “Abunzi bakora akazi k’ubwitange bunga abaturage ariko mu byo bakora baba bakwiriye gufashwa. Ni yo mpamvu bahawe aya magare kugira ngo barusheho kunoza akazi kabo. Aya magare ni ayabo, bayahawe kubera ko bakoze neza, ariko burya iyo uhawe igikoresho nka kiriya, kiba gikwiriye kugufasha mu iterambere ryawe.”

Aya magare yahawe Abunzi, yatanzwe na Minisiteri y’Ubutabera ku bufatanye n’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Iburayi (EU/European Union).

Abahawe amagare ni Abunzi 422 bo mu tugari 68 ni ukuvuga Abunzi batandatu (6) muri buri Kagari, bakaba baje biyongera ku bunzi b’Imirenge ndetse n’umuyobozi w’Abunzi muri buri Kagari bo bayahawe mu myaka ibiri ishize.

Uwimbabazi Sarah

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities