“Turashima ko nta muntu waburiyemo ubuzima,” Meya wa Musanze Nsengimana ku isoko rya Goico

0
GOICO IMAGE

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, yatangaje ko inkongi y’umuriro yibasiye isoko rya GOICO nta muntu yahitanye, nubwo ibikorwa by’ubucuruzi muri iyo nyubako byibasiwe n’inkongi ikomeye. Ibikorwa byo kuzimya burundu umuriro no gusuzuma ibyangiritse byari bigikomeje mu gitondo cyo ku Cyumweru, tariki ya 11 Ukwakira 2026.

Ibi yabigarutseho ubwo yari kumwe n’abandi bayobozi mu nzego z’ibanze n’iz’umutekano basuraga ahabereye inkongi, bagamije guhumuriza abacuruzi n’abandi baturage bari bahangayikishijwe n’ingaruka z’iyi mpanuka.

Iyi nkongi yadutse ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, tariki ya 10 Ukwakira 2026, mu isoko rikuru rya Musanze rizwi nka GOICO, rigizwe n’amagorofa atanu. Amakuru yatanzwe n’abari hafi y’inyubako avuga ko umuriro ushobora kuba waratangiriye mu igorofa rya gatanu, ahakorerwaga ubucuruzi bw’imyenda ya caguwa n’ubudozi.

Abari muri iyo nyubako bakimara kubona umuriro, bahise bayisohokamo kugira ngo barengere ubuzima bwabo. Icyakora, bamwe mu bacuruzi bagaragaje agahinda gakomeye nyuma yo kubona ibicuruzwa n’ibikoresho byabo bifatwa n’umuriro.

Abaturage bafatanyije na Polisi y’u Rwanda mu bikorwa by’ubutabazi, mu gihe abakomeretse bahawe ubufasha bwihuse. Nubwo umuriro watangiye kugabanuka ahagana saa sita z’ijoro, mu gitondo cyo ku Cyumweru imyotsi yari igikomeza kuzamuka ivuye muri iyo nyubako.

Mu guhumuriza abari bateraniye hafi y’isoko, Meya Nsengimana Claudien yavuze ko nubwo ibyangiritse biteye agahinda, kuba nta muntu wahaburiye ubuzima ari inkuru itanga ihumure.

Yagize ati: “Ni ibihe bidasanzwe turimo, by’umwihariko ibihe by’akababaro, ariko turashima ko nta muntu wabuze ubuzima. Ibindi birashakwa.”

Yasobanuye ko ibikorwa byo kuzimya umuriro bitari byarangira burundu, kuko hari ibishashi by’umuriro byari bigikeneye kuzimywa. Yasabye abacuruzi n’abandi baturage kwirinda kwinjira mu nyubako bagerageza gukuramo ibicuruzwa byabo, kuko bashobora guhura n’ibyago.

Yagaragaje ko ibice by’ibirahure, ibyuma n’ibindi bishobora kuba byangiritse muri iyo nyubako bishobora gukomeretsa umuntu wese wagerageza kuyinjiramo atabiherewe uburenganzira.

Ati: “Ntukwiye kuba waravuye aha ejo uri muzima, nta gikomere ufite, ngo ugaruke uyu munsi ukomeretswe n’icyuma cyangwa ikirahure cyangwa ikindi kintu cyakwangiza ubuzima bwawe.”

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze yashimiye ubuyobozi bw’igihugu n’abapolisi bashinzwe kuzimya inkongi ku bw’imbaraga bashyize mu bikorwa byo gutabara no guhangana n’uyu muriro. Yasabye abaturage kwihangana no gutegereza ko inzego zibishinzwe zirangiza akazi kazo mbere yo gusubira mu nyubako.

Yagize ati: “Twihangane, ako kazi gakorwe karangire, mu gihe gikwiye nitubona byose biri ku murongo, turaza kubaha uburenganzira, turaza kubamenyesha.”

Yibukije kandi abacururiza muri iri soko n’abarikoreramo ko bakwiye gukomeza indi mirimo yabo aho kumara umunsi wose bategereje hafi y’inyubako, mu gihe ibikorwa by’ubutabazi n’isuzuma bikomeje.

Isoko rya GOICO ryubatswe mu mwaka wa 2017 na Gorilla Investment Company, ihuriyemo abikorera 89 bo mu Karere ka Musanze. Iyi nyubako yatwaye amafaranga agera kuri miliyari 7,5 z’amafaranga y’u Rwanda, ikaba yari irimo ibikorwa bitandukanye by’ubucuruzi birimo amaduka acuruza imyenda, ibikoresho by’ikoranabuhanga, amaguriro manini na banki.

Kugeza ubu, icyateye inkongi n’agaciro k’ibyangijwe n’umuriro ntibiramenyekana. Ibyo biteganyijwe gusobanuka nyuma y’isuzuma rizakorwa n’inzego zibishinzwe.

Mu rwego rwo gukumira umubyigano no kurinda umutekano w’abaturage, abapolisi bari ku mihanda ikikije isoko, bafasha abantu kugenda mu byiciro. Imwe mu mihanda yegereye ahabereye inkongi yafunzwe by’agateganyo, kandi ibinyabiziga birimo amagare byabujijwe kwegera iyo nyubako.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nsengimana Claudien ubwo yari yasuye ahabereye inkongi y’umuriro yibasiye isoko rya Goico rigashya rigakongoka

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *