Abacuruzi bakoreraga muri GOICO Plaza mu Mujyi wa Musanze, yangijwe n’inkongi y’umuriro, bashyiriweho igisubizo cy’igihe gito nyuma y’uko ubuyobozi bubonye ibyumba 635 mu zindi nyubako z’ubucuruzi, bazifashisha mu gusubukura ibikorwa byabo.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yatangaje ko ubu buyobozi buri gushaka aho abacuruzi bagizweho ingaruka n’iyi nkongi bakorera, mu gihe hanasuzumwa ibibazo byihariye buri wese afite kugira ngo afashwe kongera kwiyubaka.
Iyi nkongi yabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 10 Ukwakira 2026, yangiza ibicuruzwa byinshi ndetse n’ibice by’inyubako ya GOICO Plaza. Imibare y’ibanze igaragaza ko ibicuruzwa byangiritse bifite agaciro ka miliyari 30 Frw, mu gihe inyubako ubwayo igereranywa na miliyari 17 Frw.
Mu kiganiro yagiranye na RBA, Guverineri Mugabowagahunde yavuze ko ibyumba 635 bimaze kuboneka ari intambwe igamije gufasha abacuruzi badashaka gutegereza igihe kirekire kugira ngo bongere kubona aho bakorera. Yasabye kandi ko nta muntu ukwiye kubyaza umusaruro ibi bihe ngo azamure ibiciro by’ubukode ku bacuruzi bamaze guhura n’igihombo.
Yagize ati “Hari abatugezeho bavuga ko n’ubwo baguye ariko bashobora kongera gutangira badacitse intege. Turi gufatanya kugora ngo tubone aho bakorera kuko tumaze kubona ibyumba birenga 635 mu nyubako zuzuye muri uyu mujyi. Icyo dushaka ni ukwirinda ko hari n’uwakwitwaza ibi bihe agashaka kubahenda ku bijyanye n’ubukode.”
Ubuyobozi buvuga ko bufata buri mucuruzi ukwawo kugira ngo bumenye ingano y’igihombo yagize n’ubufasha akeneye. Hari abacuruzi bafite igihombo cya miliyoni 50 Frw n’abarengejeho, mu gihe abandi bafite n’imyenda ya banki bagomba kwishyura nubwo ibikorwa byabo byangijwe n’inkongi.
Guverineri yagaragaje ko kumenya neza ibibazo by’abacuruzi ari byo bizafasha inzego bireba kumenya aho ubufasha bukenewe kurusha ahandi no kwihutisha ibisubizo.
Yagize ati “ icyo turi gukora nk’inzego zo hasi ni ukumva buri wese tugatega amatwi ibibazo bye hari abafite ibibazo bya miliyoni 50 Frw hari abarengejeho ariko buri wese yagize ibyago agomba gutegwa amatwi kuko hari n’abafite amadeni ya banki. Icyo turi kwihutira ni ukumenya ikibazo cya buri wese kugira ngo tumenye n’aho ubutabazi bwaturuka ariko kubyihutisha ni cyo cyambere”.
Ku bijyanye n’abagize ibibazo by’ubuzima nyuma y’iyi nkongi, Guverineri yavuze ko abantu 17 bari bajyanywe kwa muganga, barimo abakomeretse byoroheje n’abagize ihungabana. Muri abo, 15 bari bamaze gusezererwa, mu gihe abandi bari basigaye na bo bari batangiye kumererwa neza.
Yagize ati “ Kwa muganga twari twakiriye abantu 17 bari mu byiciro bibiri; hari abantu babiri bari bakomerekejwe n’ibirahure ariko byari ibikomere byoroheje ndetse uko bose ari babiri baravuwe barataha ubu bari mu miryango bameze neza. Hari n’abandi 15 bari bahuye n’ibibazo by’ihungabana ejo ku cyumweru hari hatashye 13 ariko mu gitondo cto kuri uyu wa Mbere bambwiyeko babiri basigaye bari kugenda bamera neza.
Guverineri yashimye uruhare rw’abaturage n’inzego zitandukanye mu bikorwa byo gutabara, avuga ko ubufatanye bwagize uruhare mu gukumira ko iyi mpanuka ihitana ubuzima bw’abantu. Yongeyeho ko Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yatanze ubutumwa bwo guhumuriza abacuruzi n’abandi bagizweho ingaruka n’iyi nkongi, abasaba kudacika intege no gukomeza gufatanya mu kongera kwiyubaka.
Ati: “Icyari gikubiyemo gikomeye ni ukudusaba kudacika intege, tukazirikana ko GOICO kugira ngo ibeho yavuye ku mbaraga z’ubufatanye no gushyira hamwe, ubutumwa bukadusaba gukomeza gushyira hamwe.”
Hagati aho, Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Minisiteri y’Ibikorwaremezo n’ibigo biyishamikiyeho byatangiye iperereza rigamije kumenya icyateye inkongi n’uko yatangiye. Guverineri yavuze ko amakuru y’ibanze ku byavuye mu iperereza azatangazwa mu gihe cya vuba.
Nubwo kubona aho bakorera byitezweho gufasha abacuruzi gusubukura ibikorwa, haracyari ikibazo cy’uburyo bazabona igishoro cyo kongera kugura ibicuruzwa, kwishyura imyenda no guhangana n’igihombo batewe n’iyi nkongi. Ubufasha buzashingira ku kumenya ibibazo bya buri mucuruzi no kureba uburyo ibigo by’ubwishingizi byagira uruhare mu kwishyura abari bafite ubwishingizi.
Ibyumba 635 byabonetse bishobora gufasha abacuruzi bamwe gusubira mu kazi mu gihe hakomeje gushakishwa ibisubizo birambye ku bahuye n’igihombo gikomeye. Icyakora, kongera kubaka ibikorwa by’ubucuruzi no gusubirana ubushobozi bwo gushora imari bizasaba ubufatanye bw’abacuruzi, ubuyobozi n’izindi nzego bireba.
