Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Ubutumwa bw’ishyaka PL mu kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi

Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa buri Muntu -PL ryifatanyije n’Abanyarwanda bose, by’umwihariko Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 muri iyi minsi y’icyunamo, twibukamo ku nshuro ya 25, inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa buri Muntu -PL rirahamagarira Abanyarwanda bose muri rusange, by’umwihariko Abayoboke baryo kwitabira ibikorwa batumiwemo bijyanye no Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 harimo gahunda yo gutangiza icyumweru cy’icyunamo tariki ya 07 Mata 2019 n’ibiganiro biteganyijwe gutangwa mu gihe cyo kwibuka.

Nk’uko insanganyamatsiko y’uyu mwaka ibivuga; “KWIBUKA TWIYUBAKA”, Abanyarwanda twese turahamagarirwa gukomera ku ntambwe y’ubumwe n’ubwiyunge twateye muri iyi myaka 25, dushimangira ubunyarwanda buduhuje kuko aribyo soko y’ibyiza Abanyarwanda tumaze kugeraho bikaduha n’imbaraga zo gukomeza kubirinda no kubyongera.

Igihe cyose ariko by’umwihariko muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, Abanyarwanda tugomba kwirinda ibikorwa, ibitekerezo, amagambo n’ikindi cyose gifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside cyangwa kigamije gusenya ibyiza byagezweho.

Ishyaka PL rirashishikariza kandi Abanyarwanda gukomeza umuco wo gufatana urunana, bakegera kandi bagahumuriza abacitse ku icumu rya Jenoside by’umwihariko abafite intege nke.

Tuboneyeho kandi n’umwanya wo kwamagana ku mugaragaro abakirangwa n’imvugo n’ibikorwa byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ishyaka PL rizakomeza kubumbatira ubumwe bw’Abanyarwanda, kwimakaza amahame ya demokarasi n’imiyoborere myiza no guharanira iterambere n’imibereho myiza y’Abanyarwanda.

Mukomeze gukomera muri ibi bihe twibuka abacu.

Bikorewe i Kigali, kuwa 07 Mata 2019

MUKABALISA Donatille

Perezida w’Ishyaka PL

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities