Ku wa 08 Mata 2019, kuri La corniche Motel Mukamira, Abatunzi bo mu karere ka Rwamagana mu ntara y’Iburasirazuba bashumbushije inka ndwi (7) Ndabarinze Kabera. Ibi babikoze nyuma y’uko bumvise inkuru mbi y’uyu muturage wo mu Murenge wa Mulinga mu Karere ka Nyabihu watemewe inka 11 mu ijoro ryo kuwa 24 Werurwe 2019.
Itsinda ryaje rihagarariye abandi bo mu karere ka Rwamagana bayobowe na Bugabo Abdoul Karim Busisi. Yavuze ko bumvise iyi nkuru mbi bishyira mu kimbo ke bumva ko abana be babuze amata, bafata umwanzuro wo kumusura no kumushumbusha bashimangira umuco mwiza w’i Rwanda.
Bazanye n’intashyo bati “mukomere ku muco kandi batunge batunganirwe. Uwatunze ntakabure inka n’amata ku ruhimbi.”
Yashoje ahumuriza uwahuye n’amahano amwifuriza gukomera akaba umugabo kandi ntagaragaze gucika intege kuko afite umuryango. Yagaragaje ko bazanye inka ndwi (7) zirimo inka nkuru imwe ikamwa n’indi ihaka.
Uhagarariye abatunzi mu karere ka Nyabihu, Tegeri Gad, yashimiye umutima w’ubupfura aba bavandimwe bagaragaje ashimira ko bawukomora ababyeyi beza kuko ari umuco gakondo.
Yashimiye uburyo bagenze urugendo rurerure kubera urukundo, ati “kubona Akarere ka Rwamagana n’intera ihari kugera i Nyabihu ko ari igikorwa cy’indashyikirwa.”
Yagaragaje ko babashimiye kandi ko abatunzi bo muri Nyabihu na bo bagobotse uwatewe n’ibyago bakaba baramushumbushije inka eshanu (5) kandi ko igikorwa gikomeje.
Panorama
