Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Abatunzi b’i Rwamagana bashumbushije umuturage w’i Nyabihu uherutse gutemerwa inka 12

Ku wa 08 Mata 2019, kuri La corniche Motel Mukamira, Abatunzi bo mu karere ka Rwamagana mu ntara y’Iburasirazuba bashumbushije inka ndwi (7) Ndabarinze Kabera. Ibi babikoze nyuma y’uko bumvise inkuru mbi y’uyu muturage wo mu Murenge wa Mulinga mu Karere ka Nyabihu watemewe inka 11 mu ijoro ryo kuwa 24 Werurwe 2019.

Itsinda ryaje rihagarariye abandi bo mu karere ka Rwamagana bayobowe na Bugabo Abdoul Karim Busisi. Yavuze ko bumvise iyi nkuru mbi bishyira mu kimbo ke bumva ko abana be babuze amata, bafata umwanzuro wo kumusura no kumushumbusha bashimangira umuco mwiza w’i Rwanda.

Bazanye n’intashyo bati “mukomere ku muco kandi batunge batunganirwe. Uwatunze ntakabure inka n’amata ku ruhimbi.”

Yashoje ahumuriza uwahuye n’amahano amwifuriza gukomera akaba umugabo kandi ntagaragaze gucika intege kuko afite umuryango. Yagaragaje ko bazanye inka ndwi (7) zirimo inka nkuru imwe ikamwa n’indi ihaka.

Uhagarariye abatunzi mu karere ka Nyabihu, Tegeri Gad, yashimiye umutima w’ubupfura aba bavandimwe bagaragaje ashimira ko bawukomora ababyeyi beza kuko ari umuco gakondo.

Yashimiye uburyo bagenze urugendo rurerure kubera urukundo, ati “kubona Akarere ka Rwamagana n’intera ihari kugera i Nyabihu ko ari igikorwa cy’indashyikirwa.”

Yagaragaje ko babashimiye kandi ko abatunzi bo muri Nyabihu na bo bagobotse uwatewe n’ibyago bakaba baramushumbushije inka eshanu (5) kandi ko igikorwa gikomeje.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities