Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Umuvugizi wa FDLR yaba yatawe muri yombi

Aya makuru yatangajwe na Amb Olivier Nduhungirehe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga.

Yatangajwe kandi na christoph vogel  umushakashatsi ku makimbirane mu karere k’ibiyaga bigari uvuga ko bishoboka ko ingabo za FARDC za Congo zataye muri yombi uyu Fils Bazeye.

John Nsengo, umwe mu bahoze mu ngabo za MUNUSCO yemeje ko La Forge Fils Bazeye yafatiwe ku mupaka wa Congo na Uganda.

Uruhande rw’ubuyobozi muri Congo ntacyo buratangaza kuri aya makuru. Amb Nduhungirehe avuga ko yizeye ko Congo izahita imwoherereza u Rwanda.

Bazeye yagiye yumvikana kenshi ku bitangazamakuru mpuzamahanga avugira umutwe wa FDLR kuva mbera ya 2010.

Umutwe avugira ushinjwa ibikorwa by’ubwicanyi no gusahura abaturage ba Congo aho ukorera mu bice by’Iburasirazuba bwa Congo.

Mu cyumweru cyashize, abarwanyi bivugwa ko ari aba FDLR bateye uruhande rw’u Rwanda mu karere ka Rubavu mu murenge wa Busasamana. Nyuma gato, La Forges Fils Bazeye yemeje ko abarwanyi ba FDLR ari bo bagabye iki gitero cya Busasamana.

Ku wa gatandatu nimugoroba abantu bataramenyekana, hari abakeka ko ari aba FDLR, batwitse imodoka eshatu zitwara abagenzi mu karere ka Nyamagabe bahungira mu ishyamba rya Nyungwe. Nta mutwe urigamba iki gitero.

Mu 2014, Umuryango w’Abibumbye ubicishije ku ngabo zayo MONUSCO wahaye amezi atandatu umutwe wa FDLR kuba washyize intwaro hasi bitarenze mu kwa mbere 2015. Cyangwa se ukagabwaho ibitero bikomeye n’izi ngabo byo kuwusenya.

Iki gihe cyarageze kirarenga umutwe wa FDLR ukomeza ibikorwa byawo mu burasirazuba bwa Congo, nubwo hari benshi mu bawugize batashye n’abakomeje gutaha mu Rwanda ku bushake.

UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities