Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

IMYANZURO Y’INAMA Y’IGIHUGU Y’UMUSHYIKIRANO YA 16 UKUBOZA 13-14, 2018

Nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015 mu ngingo yaryo ya 140, kuva ku itariki ya 13 kugeza ku ya 14 Ukuboza, 2018, i Kigali muri Convention Centre hateraniye Inama y’Igihugu y’Umushikirano ya 16.

Iyi nama yatangijwe n’Ijambo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ageza ku Banyarwanda buri mwaka abagaragariza uko Igihugu gihagaze (State of the Nation).

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yibukije ko Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ari umwe mu myihariko y’u Rwanda, uhuza Abanyarwanda kugira ngo barebere hamwe uko Igihugu gihagaze ndetse banafate ingamba zo kurushaho kugiteza imbere.

Yagaragaje ko muri rusange inzego zose zigize ubuzima bw’Igihugu cy’u Rwanda zihagaze neza kandi ko gikomeje guharanira kubana neza n’amahanga. Yibukije kandi ko Abanyarwanda tuzakomeza kubumbatira ubumwe bwacu, gutekereza mu buryo bwagutse ndetse no kunoza ibyo dukora, aho bitagenze neza tukabibazwa (Accountability).

Nyuma yo kugezwaho raporo ku ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yafatiwe mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 15 yatanzwe na Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe, hatanzwe ibiganiro bikurikira:

a) Iterambere ry’Igihugu ryubakiye ku muturage;

b) Kuzirikana amateka ya Jenoside, tubumbatira indangagaciro zacu;

c) Uruhare rwo kuzigama mu iterambere ry’Igihugu.

Nyuma yo kungurana ibitekerezo hafashwe imyanzuro ikurikira:

  1. Kuvugurura imitangire n’imicungire y’inguzanyo zihabwa abatishoboye zinyuzwa mu Murenge-SACCO kugira ngo zibafashe kwivana mu bukene vuba no kwigira.
  2. Kunoza imikorere y’Umurenge-SACCO muri rusange kugira ngo irusheho kugera ku ntego yashyiriweho no gufata ingamba zo kwishyuza vuba abayambuye.
  3. Gukomeza kunoza ingamba zigamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage no kongera kureba uburyo abari mu cyiciro cya 2 cy’Ubudehe bakongera kwemererwa gukora imirimo ihemberwa itangwa muri gahunda ya VUP.
  4. Kongera ubuhunikiro bw’ibiribwa n’urutonde rw’ibyo Igihugu gishobora guhunika mu rwego rwo kwihaza, kandi hakanozwa imikorere y’isoko ry’ibicuruzwa by’ibanze (Commodity exchange).
  5. Guhuza igenamigambi n’ishyirwa mu bikorwa mu nzego zose bireba hagamijwe kwihutisha gukemura ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira ry’abana.
  6. Gufata ingamba zo gukuraho imbogamizi zikibangamira ireme ry’uburezi mu byiciro byose, uhereye ku mashuri abanza, ayisumbuye ndetse n’amakuru.
  7. Gukomeza gushishikariza Abanyarwanda gukunda no kukoresha ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda), kongera ubwiza n’ubwinshi bwabyo no gufata ingamba zituma ibiciro byabyo bibasha guhangana n’ibituruka hanze.
  8. Kurushaho kwigisha urubyiruko amateka ya Jenoside no kongera imbaraga mu kurutoza kurangwa n’indangagaciro z’umuco nyarwanda (abanyeshuri, urubyiruko rwo muri diaspora…).
  9. Gukomeza kubungabunga inzibutso n’ibimenyetso bya Jenoside no gukemura ibibazo abacitse ku icumu rya Jenoside bagihura nabyo birimo ihungabana.
  10. Kwihutisha ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y’Igihugu yo kwizigamira y’igihe kirekire/Ejo Heza no gukangurira Abanyarwanda b’ingeri zose kuyitabira.
Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities