Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Gisagara: Hamenwe litiro 1000 z’inzoga zitemewe

Mu bikorwa byo gukumira no ku rwanya ibiyobyabwenge  byakozwe na Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abaturage mu karere ka Gisagara, mu mirenge ya Mamba na Mugombwa, hafatiwe litiro zisaga 1000 z’inzoga zitemewe zizwi nka “Muriture’’. Abaturage basobanurirwa ingaruka mbi ku buzima ndetse no ku mutekano.

Nk’uko tubikesha Polisi y’u Rwanda, ni igikorwa cyakozwe ku wa 15 Ukuboza 2018, aho mu murenge wa Mugombwa hafatiwe litiro 200 zifatanwa  abantu  babiri, mu gihe  mu murenge wa Mamba  hafatiwe litiro 730 z’inzoga z’inkorano.

Chief Inspector of Police Bonaventure Karekezi umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, yashimiye abaturage batanga amakuru ku bakora izi nzoga, asaba buri wese kuzirinda kuko zigira ingaruka kubuzima zikanagira uruhare mu bikorwa bihungabanya umutekano.

Yagize ati “Abamaze kumenya ububi bw’izi nzoga turabashimira ku ntambwe nziza bateye mu kuzirwanya, tunabasaba no guhindura abandi batarumva neza ububi bwazo haba ku mutekano ndetse no ku buzima bwuzinywa.”

Yabwiye abaturage bari   aho ko inzoga z’inkorano kandi zitemewe ari  intandaro y’ibyaha bitandukanye birimo  gukubita no gukomeretsa, urugomo, ihohoterwa ndetse n’amakimbirane yo mu ngo. asaba uruhare rwa buri wese mu kurwanya abakora izi nzoga.

CIP Karekezi avuga ko ingamba zo kurwanya ibiyobyabwenge za kajijwe  kubufatanye n’abaturage ubicuruza wese azafatwa.

Yagize ati “uretse kuba bihungabanya umutekano bikanagira ingaruka kubuzima bw’ubikoresha bidindiza ubukungu bw’igihugu mugihe bifashwe bikamenwa amafaranga yashowe ntagaruka, birakwiye ko abantu bareka kwijandika mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge.’’

Amabwiriza y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubuziranenge (RSB) ateganya ko ubuyobozi bw’umurenge buca  amande  y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 50frw kugera ku bihumbi 500frw, ufashwe akora cyangwa acuruza inzoga z’inkorano ubundi zikamenerwa mu ruhame.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities