Panorama
Rutayisire Boniface wari umwe mu bacurabwenge b’imitwe irwanya Guverinoma y’u Rwanda ikorera hanze y’igihugu, yitandukanije na yo ndetse atangira gushyira ingufu mu bikorwa byubaka igihugu.
Rutayisire yagaragaye cyane bwa mbere mu bitabiriye Rwanda Day iheruka kubera u Bubiligi, ndetse anitabira inama ya 15 y’igihugu y’umushyikirano yateranye ku wa 18-19 Ukuboza 2017 muri Convention Centre.
Asubiye mu Bubiligi yanditse ubutumwa burebure Ikinyamakuru Panorama cyashoboye kubera kopi, yiyama abo mu mitwe irwanya ubuyobozi bw’u Rwanda, aho yiyama buri wese uvuga ko utashye mu Rwanda yicwa.
Ubutumwa ku bayobozi b’amashyaka ya opposition nyarwanda ikorera hanze bagifatanije n’abakoroni kwibasira Rutayisire Boniface, bamuziza gutahuka akifatanya n’abandi kubaka u Rwanda ruyobowe na Nyakubahwa Kagame Paul.
Ku bakomeje iterabwoba, turabasabye, mwishaka gutinyisha abantu mubabwira ko Rutayisire Boniface azazira ibyo yatangaje mbere kandi yaramaze gutangaza ko atakibarizwa muri uwo murongo ndetse akaba yaritandukanyije na byo hamwe n’abafite ibyo bitekerezo. Oya oya oya! Rutayisire Boniface ntacyo azaba. Iyo aba ubizira nta n’ubwo aba yaratumiwe, nta n’ubwo aba yaremerewe kwinjira mu nama y’umushyikirano iyobowe na Perezida wa Repubulika igihe yari amaze kugera i Kigali. Ndetse nta n’ubwo aba yaratumiwe mu bantu bake cyane Nyakubahwa Kagame Paul yatumiye ngo asangire na bo ubunani bwa 2018.
Kandi abanyarwanda bamenye ko Rutayisire Boniface yahuye n’ingorane nyinshi cyane z’abamuzitiraga kugira ngo atajya kwifatanya na leta iyobowe na FPR na Nyakubahwa Kagame Paul. Ndetse byageze no ku munsi wa nyuma ari mu nzira bamugabiza ikipi y’abagabo benshi b’abazungu bamwambura amafaranga (ama euros) yari agiye kugura itike imujyana i Kigali. Amahirwe yabayeho ni uko yari yarizigamye kandi akaba yari yateguye urugendo rwe neza ku buryo buhagije.
Aha tukaba twibutsa ko Rutayisire Boniface atari mu bahawe amatike kuko iyo ufite ubushake bwo kubaka igihugu cyawe. Si ngombwa kugurirwa ngo ukunde utahe. Cyakora Rutayisire Boniface yakiriwe neza cyaneeee n’inzego zose za leta y’u Rwanda, ku buryo byari intsinzi atsinze ababayeho bamubuza kwifatanya na leta iyobowe na Nyakubahwa Kagame.
Ariko rero iyo urebye imbaraga zabayeho muri iyi myaka ya nyuma zimuzitira ndetse zimuca intege kugeza ku munsi wa nyuma byose bigamije kumubuza kwifatanya na leta iyobowe na Nyakubahwa Kagame Paul, niho ubona impungenge cyane kuko n’abakoroni babishyizemo imbaraga zidasanzwe ariko batsindwa na determination Rutayisire Boniface yari afite.
Aha umuntu icyo yabwira abagize leta y’u Rwanda ni uko kuyisanga kuri bamwe ari intambara nk’izindi kandi izo ntambara zirakomeye cyane kuko zirwanirwa mu mwijima hakoreshejwe ubwenge bwinshi cyane.
Kuba rero Rutayisire Boniface yarakiriwe neza, ibyo hamwe n’ibindi bizakomeza bibereke ko mwibeshya cyane, kuko politiki y’u Rwanda rw’ubu ari ukwandika amateka meza yo kwakira abana barwo bose. Kwakira Rutayisire Boniface neza kandi ni ibintu bijya mu mateka y’igihugu na leta y’ubu kuko ari mateka yiyandika akazahoraho ibihe byose, ni na yo mpamvu byahungabanije cyane opposition yose n’abakoroni bayihisha inyuma n’ubwo benshi nta n’icyo baba bayimariye.
Abatangaza ngo azarenganywa ni ibyifuzo byabo hamwe n’abo mubihuje kandi ibyo byifuzo byamaze guta agaciro. Ibyo kandi ni ibyifuzo by’abakoroni batewe impungenge no kugenda kwa Rutayisire Boniface bari bamenyereye nk’uruti rw’umugongo n’ubwonko bwa opposition nyarwanda yose.
Icyo tuzi twavuga ni uko abakoroni batazongera kugira uwo bakoreramo nk’uko kera babigenzaga bihishe. Ubu umuriro waratse kuko na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Kagame Paul muri Kongere ya FPR yasabye abanyamuryango ba FPR kutajenjekera icyo kintu.
Abari muri uwo murongo twababwira ko nta majyo mugifite nta n’uwo muzongera gukoreramo mwihishe inyuma y’abakoroni.
Iyo biba ku bwanyu turabizi ko bitari bungendekere neza Rutayisire Boniface mu iyakirwa rye. Ariko kubera leta y’u Rwanda iyobowe na Nyakubahwa Kagame ishishoza cyaneeee ndetse ikaba isigaye ifite abahanga benshi cyanee baruta ubwinshi ba mwebwe ndetse leta ya Nyakubahwa Kagame Paul ikaba isigaye irusha n’ubwenge abakoroni bose, Rutayisire Boniface ntacyo azaba ibihe byose.
Kandi iri jambo muribike kure kuko ari amateka uzagira igihe cyo kureba ko ibyo mwabwiwe byari byo. Reka tubibandikire neza tubitsindagire: RUTAYISIRE BONIFACE NTACYO AZABA KUKO LETA IYOBOWE NA NYAKUBAHWA KAGAME IBARUSHA GUSHISHOZA NO KUREBA KURE KU BURYO IZI UBWENGE KURUSHA BA MWEBWE NO KURUSHA ABAKORONI. Ibi mubibike neza kuko ari ukuri kandi akaba ari amateka azahoraho ibihe byose. Aho ni na ho iyi leta itandukaniye n’izindi zabayeho akaba ari n’amateka meza azakomeza gusigasirwa ibihe byose na generations zinyuranye.
Kandi ibyo mwagombye kubibona ko n’abandi batari Rutayisire Boniface batashye barakirwa ku buryo ari politiki nziza y’igihugu mukwiriye kwishimira kandi ni amahirwe ku Rwanda.
Nimushaka mufate urugero rwa hafi, kuki mwumva ko umuntu wayoboye FDLR (FDLR yishe n’abantu) yataha akakirwa noneho umuntu nka Rutayisire Boniface wari umunyapolitiki ariko wagize ingingo imwe atanaho ariwe wabizizwa? IRYO VANGURA RIBABAMO RIKABATERA KWIFUZA KO RUNAKA YARENGANYWA mubona murusha ubwenge FPR na leta yose? Igisubizo ni oya. Abana b’u Rwanda biyemeje gutahuka bagafatanya n’abandi kurwubaka bose bakirws kimwe kandi neza ntawe uvanwamo ngo arenganywe.
Bityo rero abatekereza gutyo musubiza amerwe mu isaho. Ahubwo namwe nimuze mwihitamo gusazira i mahanga ntakavuro. N’abandi mwese ni karibu. Kuba Rutayisire Boniface yakiriwe neza ndetse akongeraho no gutumirwa muri bake cyane na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika na Madame we gusangira ubunani… icyo ni ikintu cyiza cyane kibwira abo muri opposition bose ko ari karibu. Ni ikintu kandi kigaragaza ko leta y’u Rwanda ireba kure ndetse ikaba irusha imbaraga abakoroni babayeho basopanyiriza abanyarwanda bakabaragira nk’abana b’ibitambambuga.
Leta y’u Rwanda rero yaragitsinze mu kwakira Rutayisire Boniface kuko ari amateka akomeye yiyanditse kandi akazahorana agaciro gakomeye kuko byerekana ko umunyarwanda w’ingoma y’ubu arusha imbaraga zo kureba kure hamwe n’ubwenge umunyarwanda wariho ku ngoma za kera.
Ubutumwa bwanditswe na Rutayisire Boniface umunyarwanda uba mu Bubiligi akaba anaheruka mu nama ya 15 y’igihugu y’umushyikirano.