Scovia Mutesi
Ubushakashatsi bwakozwe n’Impuzamiryango nyarwanda itari iya Leta iharanira uburenganzira bwa muntu (CLADHO) bwagaragaje ko ingengo y’imari ishyirwa mu buhinzi igabanuka ndetse n’uruhare rw’umuturage mu kugena uko izakoreshwa rusubira hasi.
Ubu bushakashatsi bwakozwe na CLADHO ku nkunga ya Actionaid na European Union mu turere twa Gisagara, Nyaruguru, Nyanza, Musanze, Karongi, Kamonyi, Muhanga na Gakenke bugaragaza ko abaturage batagira uruhare mu bibakorerwa.
Ibi byagaragajwe mu nama nyunguranabitekerezo yahuje CLADHO, inzego za Leta ndetse n’imiryango y’abaterankunga aho Cladho yamurikaga ibyavuye mu bushakashatsi bakoze mu mwaka wa 2017.
Umuhuzabikorwa wa CLADHO, Sekanyange Jean Léonard, mu kiganiro yahaye itangazamakuru, yagize ati “Ingengo y’imari Leta ishyirwa mu buhinzi igenda igabanyuka buri mwaka, kabone n’iyo ingengo y’imari muri rusange yaba yiyongereye. Ibyo bituma abahinzi batabona ifumbire ku gihe, n’iyo babonye ikaba idahagije kandi itajyanye n’ubutaka. indwara zitandukanye zibasira ibihingwa kandi ibyo iyo bibaye hatari amafaranga yo gufasha ahagije habaho guhomba kw’abahinzi. Ibyo byose bitera impungenge umushoramari mu buhinzi.”
Yakomeje avuga ko imiryango itegamiye kuri Leta ifite impungenge z’uko ishoramari Leta ishyira mu buhinzi binyuze mu ngengo y’imari na ryo rigenda rigabanuka.
Fulgence Sengiyumva, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi yavuze ko hari inyigo irimo gukorwa izagaragaza niba koko amafaranga Leta ishyira mu buhinzi yaragabanutse. Anasaba imiryango itegamiye kuri Leta kugaragaza uruhare rwabo. Yagize ati “Ubu turimo gukora inyigo kugira ngo tumenye neza amafaranga ajya mu buhinzi. Iyo nyigo nirangira ni bwo tuzamenya niba amafaranga ashyirwamo azamuka cyangwa agabanyuka.”
Yakomeje avuga ko n’ubwo ubuhinzi buri mu nshingano za Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, igice kinini cy’ingengo y’imari y’ubuhinzi kinyura mu zindi minisiteri bitewe n’ibizakorwa muri ibyo bice.
Iyi miryango ikomeza ivuga ko no kuba itegurwa ry’ingengo y’imari ya Leta abaturage batabigiramo uruhare rugaragara, na byo bituma ubuhinzi butagenda neza, nko guhitamo ibyo bahinga bikwiye kandi bifite isoko; na byo bikwiye kwiganwa ubushishozi mu igenamigambi.
Urwego rw’ubuhinzi rutanga 33 ku ijana by’umusaruro mbumbe w’igihugu, mu ngengo y’imari y’umwaka ushize wa 2016-2017, rwahariwe amafaranga angana na 4 ku ijana by’ingengo y’imari y’uwo mwaka.
