Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

14 Kamena 1994: ingabo za FPR-Inkotanyi zabohoje umujyi wa Gitarama, Guverinoma y’abicanyi ihungira ku Gisenyi

Nyuma yo kubohoza inkmabi ya Kabgayi tariki 2 Kamena 1994, Ingabo za FPR-INKOTANYI zakomeje kwotsa igitutu iz’abicanyi mu bice birandukanye by’igihugu, harimo Umujyi wa Kigali na Gitarama. Mu Mujyi wa Kigali, Ingabo za FPR-INKOTANYI zakomeje kugenda zirokora abantu mu gace ka Nyamirambo n’ahandi. Iyi tariki ya 14 Kamena 1994 yaranzwe n’intsinzi ikomeye yo kubohoza Umujyi wa Gitarama nyuma y’ibyumweru bibiri habera imirwano ikomeye.

Gitarama ni ivuko ry’itotezwa ry’Abatutsi mu Rwanda

Perefegitura ya Gitarama iza ku isonga nka Perefegitura ikomokamo abayobozi bagize uruhare mu kubiba amacakubiri n’urwango mu banyarwanda byagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ishyaka rya PARMEHUTU niho ryatangiriye, rikaba ryari rifite umurongo wa politiki w’amacakubiri n’ivangura. Ikindi, ni muri Perefegitura ya Gitarama ubwicanyi n’ibikorwa by’urugomo byibasiye Abatutsi muri 1959 byatangiriye bikwira mu tundi duce tw’ igihugu cyose.

Mu yahoze ari Perefegitura ya Gitarama, ubwicanyi n’ibikorwa by’urugomo byibasiye Abatutsi byahereye ku itariki ya 3 Ugushingo 1959 mu yahoze ari Sheferi ya Ndiza, bisakara no mu zindi Sheferi. Abaturage b’Abahutu n’Abatutsi bo mu duce twa Sheferi ya Rukoma n’Amayaga bari bashyigikiye Ubwami, barwanije ibitero by’abarwanashyaka ba PARMEHUTU na APROSOMA, biba ngombwa ko Colonel Guy Logiest yifashisha ingabo za Congo (bitaga ingabo za Kamina) mu kubarwanya no kubatatanya. Kwica Abatutsi, kubamenesha no kubatwikira byakozwe cyane mu gihe cy’amatora ya Kamarampaka muri Nzeri 1961 na nyuma yaho.

Kwica Abatutsi, kubatoteza no kubaheza ni bimwe mu byaranze ubutegetsi bwa Perezida Kayibanda Grégoire. Mu gihe cy’ubutegetsi bwe, Abatutsi bishwe mu bihe bitandukanye, mu Ukuboza 1963 no muri Gashyantare na Werurwe 1973.

Nyuma y’uko Jenerali Majoro Habyarimana Juvénal ahiritse ku butegetsi Perezida Kayibanda Grégoire ku ya 5 Nyakanga 1973, Abatutsi bo mu yahoze ari Perefegitura ya Gitarama bagize agahenge k’igihe gito, abari barahunze batangira kugaruka ku matongo yabo, ariko ntibyakomeje, kuko Perezida Habyarimana nawe yashyizeho amananiza ku Batutsi bashakaga kugaruka mu gihugu cyabo. Perezida Habyarimana yakomatanirije Abatutsi b’imbere mu gihugu abima uburenganzira bwo gusurwa no gusura abavandimwe babo bari barahunze. Yakomereje mu murongo w’ivangura n’amacakubiri, Abatutsi bakomeza guhezwa mu buryo bwose.

Urugamba rwo kubohora igihugu rwabaye imbarutso yo kongera gutoteza no kwica abatutsi bo muri Gitarama

Mu kwezi k’Ukwakira 1990, ubwo RPF-Inkotanyi yari itangije urugamba rwo kubohora igihugu, kimwe n’ahandi hose mu gihugu, Abatutsi bari batuye Gitarama barafashwe, barafungwa bitwa ibyitso by’Inkotanyi, bakomeza no gutotezwa. Nyuma y’aho, Leta ya Perezida Habyarimana yemeye ishyirwaho ry’amashyaka menshi muri Kamena 1991. Benshi mu baturage ba Perefegitura ya Gitarama bagiye mu ishyaka rya MDR, kuko bumvaga ko ishyaka ryabo rya kera rigarutse ndetse ko babonye amahirwe yo guhangana n’ubutegetsi bwa Perezida Habyarimana bwagize uruhare mu ifungwa n’iyicwa ry’abanyepolitiki bo muri Gitarama bakoranye na Perezida Kayibanda Grégoire.

Ni muri urwo rwego abarwanashyaka ba MDR bibasiye abari mu butegetsi bo mu ishyaka rya MRND, babategeka kuba abayoboke ba MDR. Abayobozi bo mu nzego z’ibanze bo mu ishyaka rya MRND basabwe ku ngufu kuyoboka ishyaka rya MDR mu cyiswe “Kubohoza“.

Nyuma yo kubona ko abaturage bo muri Perefegitura ya Gitarama barwanya bivuye inyuma ishyaka rya MRND, Perezida Habyarimana Juvénal yifashishije bamwe mu bategetsi bakomeye bakomoka muri Gitarama gucamo ibice ishyaka rya MDR kugira ngo imbaraga zamurwanyaga ziburizwemo.

Ni muri urwo rwego ishyaka rya MDR ryaje gucikamo ibice mu mpera y’Ukwakira 1993, havuka icyiswe “MDR-PAWA“. Mu bo Perezida Habyarimana yifashishije mu gucamo ibice ishyaka rya MDR, harimo : Karamira Frodouald wari visi Perezida wa MDR, Mpamo Esdras wabaye Burugumesitiri wa Komini Masango kuva mu gihe cy’ubutegetsi bwa Perezida Kayibanda kugeza 1992, akaba yari muri Komite ya MRND ku rwego rw’Igihugu. Abandi yifashishije barimo Nzabonimana Callixte wigeze kuba Minisitiri w’igenamigambi, aba na Minisitiri w’urubyiruko n’amashyirahamwe muri Leta yiyise iy’abatabazi; Géorges Rutaganda, mwene Mpamo Esdras, akaba yari visi-Perezida wa mbere w’Interahamwe ku rwego rw’Igihugu; Ruhumuriza Phénias wari muri komite y’Interahamwe ku rwego rw’Igihugu n’abandi.

Kuva amashyaka ya politiki acitsemo ibice hakavuka icyiswe “Hutu-PAWA” mu Ukwakira 1993, ibyo guhangana hagati y’abarwanashyaka ba MDR na MRND byarahagaze, abategetsi batangira kumvisha abaturage ko umwanzi bafite ari Umututsi, bityo ko ari we bagomba kurwanya no kwica. Inama zishishikariza kwanga no kwica Abatutsi zariyongereye ndetse zikorwa mu makomini yose yari agize Perefegitura ya Gitarama.

Gushyiraho imitwe yitwara gisirikare no gutanga imbunda mu baturage byatangiye gukorwa kuva mu mpera ya 1993, n’ubwo hari abaturage bo mu makomini amwe n’amwe bajyaga kwitoreza mu i Gako mu Bugesera guhera muri 1992.

Mu mitwe yitwara gisirikare yamenyekanye cyane harimo uwitwa “Bataillon Ndiza” witorezaga mu mpinga y’umusozi wa Ndiza muri Komini Nyakabanda, Umutwe witwaga uw’aba JEPE witorezaga i Runda kwa Kamana Claver, n’umutwe w’Interahamwe.

Mu makomini ya Gitarama, Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiye gushyirwa mu bikorwa nyuma y’inama yo kuwa 18 Mata 1994, yahuje abagize Guverinoma ya Kambanda yiyise iy’abatabazi n’abayobozi bo mu nzego zitandukanye barimo aba Burugumesitiri b’amakomini agize Perefegitura ya Gitarama. Iyo nama yabereye i Murambi, muri Komini Nyamabuye. Icyakora, hari amakomini amwe n’amwe yari yaratangiye kwica Abatutsi guhera ku itariki ya 9 Mata 1994, nko muri Komini Nyabikenke ahakomoka Nzabonimana Callixte wari Minisitiri w’urubyiruko n’amashyirahamwe. Ahandi ni nko muri Komini Kigoma yayoborwaga na Burugumesitiri Ugirashebuja Célestin, muri Komini Ntongwe yayoborwaga na Kagabo Charles,…

Abatutsi benshi bo mu yahoze ari Perefegitura ya Gitarama bahungiye i Kabgayi bazi ko ariho bazabona umutekano. Byaje kugaragara ko bahungiye ubwayi mu kigunda, kuko abari bagize komite y’umutekano muri Perefegitura ya Gitarama hamwe na ba Burugumesitiri bajyanaga lisiti y’Abatutsi bagomba kwicwa, bakabapakira amabisi bakajya kubicira muri Ngororero.

Guhera mu matariki 20 Mata 1994, buri munsi hazaga amabisi yo gutwara Abatutsi bajyaga kwicirwa ku Cyome ku ruzi rwa Nyabarongo, ahahoze ari Komini Kibilira na Satinskyi. Hari n’abandi Batutsi biciwe mu mashyamba yari hafi ya Kabgayi.

Mu makomini ya Ntongwe na Mugina, Abatutsi baho bishwe n’Interahamwe zifatanije n’abasirikare baturutse mu kigo cya gisirikare i Gako n’impunzi z’Abarundi. Bishwe urw’agashyinyaguro, kuko impunzi z’Abarundi zavanagamo imitima y’Abatutsi zimaze kwica zikayotsa. Kwicwa urw’agashinyaguro byabereye ahantu hatandukanye, nko muri Komini Musambira, Segiteri ya Nyarubaka aho ababyeyi basabwe guhamba abana babo b’abahungu ari bazima, bikozwe n’uwari ukuriye Interahamwe w’umugore witwa Mukangango.

Abatutsi bo muri Gitarama bahanganye n’abicanyi

Hari aho Abatutsi babashije kwirwanaho bahangana n’ibitero byazaga kubica. Ku musozi wa Bibare muri Komini Kayenzi, Abatutsi bahungiye kuri uwo musozi barwanye n’ibitero iminsi ibiri, nyuma abasirikare baturutse i Gitarama bafatanije n’abapolisi ba Komini Kayenzi n’Interahamwe bagabye ibitero simusiga kuri abo Batutsi barabica.

Muri Komini Ntongwe, Abatutsi bo muri Segiteri ya Gisari n’ahitwa Kibanda bahungiye ku gasozi ka “Nyiranduga” kugira ngo babashe kurwanya ibitero byazaga kubica. Barwanye nabyo mu gihe cy’iminsi ibiri babisubizayo.  Burugumesitiri Kagabo yaje kubwira Abatutsi bari bahanganye n’ibitero ko bareka kurwana ahubwo bagashyikirana nabo, anababwira ko bakwiye kuva kuri ako gasozi bagasanga abandi Batutsi bari bahungiye kuri Komini Ntongwe kugira ngo babarindire umutekano. Niko byagenze, Abatutsi bamaze kugera kuri Komini bagabweho n’ibitero by’Interahamwe, abasirikare n’abapolisi ba Komini babarasa urufaya rw’amasasu, babateramo za grenades. Abarokotse baje kuvanwa kuri Komini bicirwa mu kibaya cya Nyamukumba ubwo bageragezaga guhunga berekeza kuri Superefegitura ya Ruhango.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, amwe mu makomini agize iyahoze ari Perefegitura ya Gitarama (Buringa, Nyakabanda, Nyabikenke) yakomeje kugira umutekano muke waterwaga n’abacengezi ndetse zimwe mu nyubako za Komini ziratwikwa. Twavuga nk’iyahoze ari Komini Buringa yatwitswe n’abacengezi muri 1997.

Ingabo za RPA zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi ni nazo zahagaritse ibikorwa by’umutekano muke warangwaga muri ayo makomini zifatanije n’abaturage.

Mu mwaka wa 2019, Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside yashyize ahagaragara igitabo cy’ubushakashatsi bwa mbere cyerekana iby’ingenzi byaranze amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Perefegitura ya Gitarama kikaba kiboneka ku rubuga rwayo www.cnlg.gov.rw.

Ni byiza gusoma icyo gitabo kugira ngo amateka y’iyicwa ry’Abatutsi muri Gitarama amenyekane kandi abungabungwe uko bikwiye. Ingabo za FPR-INKOTANYI zizahore zishimirwa uruhare ntagereranywa zagize mu guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi no gusubiza u Rwanda mu buzima.

Inyandiko dukesha Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside -CNLG

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities