Mu mvugo isa n’igisigo na ko umuvugo, Bwanakweri Prosper, asaba Abanyarwanda kutarebera ikibazo cy’imibare igaragaza ubwandu bwa COVID-19 mu karere ka Rusizi ngo bumve ko kitabareba. Avuga ko ahubwo buri wese akwiye kwiyumvamo ko akomeza gukaza ingamba zo kwirinda ikwirakwizwa rya Koronavirusi, yumva ko ikibazo ari icy’igihugu cyose kidahariwe Abanyarusizi ubu bari mu kato.
Aragira ati “Ndasaba abavandimwe tubana bose ndetse n’abo tuziranye ko mu gihe tuvuga Coronavirus i Rusizi, twajya dukoresha uburyo bwinjiza ikibazo cya Rusizi mu buryo rusange bw’igihugu cyose.”
Akomeza atanga urugero rw’imvugo abantu bakwiye kwirinda gukoresha, ariko akabakebura ko badakwiye kumva ko ikibazo kitabareba.
Agira ati “Urugero aho kuvuga ngo ‘Rusizi barakomerewe ukavuga uti ‘igihugu cyacu cyugarijwe na Coronavirus.’ Bituma abantu batuye Rusizi batiyumva nk’aho bahejwe ahubwo twese hamwe tukumva ko akari i Rusizi natwe katatworoheye.”
Akomeza agira ati “Impamvu mbivuga, ni uko na ririya Tangazo rya Minisanté, hari abo muganira ukumva ribateye ipfunwe surtout b’abanya-Rusizi; kabone nubwo ntakundi ryakwandikwa kutari kuriya. Nk’ahantu nzi neza nanjye birambabaza.
Wenda urumva bisanzwe ariko akarere kamwe kuba kakwibasirwa n’icyorezo utundi tumeze neza, nubwo bitanga ihumure, ariko biba biteye ikibazo ku bavandimwe basangiye igihugu nanone.
Nyamuna hatazagira ubyuririraho akaba nka kwa kundi byahoze kera ngo “Banyarwanda namwe Banyarusizi”.
Duhereye ku mibare igaragazwa na Minisiteri y’Ubuzima ijyanye n’uko ubwandu bwa Coronavirus bugaragara umunsi ku munsi, kuva Akarere ka Rusizi kagaragaramo umuntu wa mbere wanduye ndetse kagahita gashyirwa mu kato kimwe n’aka Rubavu, uhereye ku itariki ya mbere kugeza ku wa 14 Kamena 2020, imibare y’abanduye izamuka umunsi ku munsi.
Ubutumwa bwa Minisiteri y’Ubuzima bugaragaza ko abagaragaraho ubwandu ari abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka ndetse n’abo bahuye na bo. Mu minsi 14 gusa hamaze kuboneka abanduye bashya bagera kuri 212, na ho batashye bakize ari 76. Muri rusange, kuva ku itariki ya 1 Kamena 2020 abanduye mu Rwanda bari 377 kugeza ku wa 14 Kamena 2020 bageze kuri 582. Hagati muri ayo matariki abakize bavuye kuri 262 bagera kuri 332 na ho abakirwaye bava kuri 114 bagera kuri 248.
Rwanyange Rene Anthere

Kamali
October 12, 2021 at 21:36
uziko yari yabyeretswe!!!Rusizi mwari mwarayibasiye nyuma hose turasaranganya hhhhhhhhhhhhhhhhh
Prosper MUSEMAKWELI
December 31, 2020 at 16:47
aho bukera GAKENKE niyo iraza kwibasirwa ahubwo imanuro Prosper yabahaye muyumve neza
Bernadette mushimiyimana
September 3, 2020 at 20:33
Yababwije ukuri
Bernadette mushimiyimana
September 3, 2020 at 20:33
Yababwije ukuri
Irankunda Pacifique
June 17, 2020 at 00:04
Ibiri i Rusizi nibyo twese biratureba