Iyi myaka irindwi iri imbere rero tubashakira ko mutora umukandida wa FPR Inkotanyi, ni ukongera gutera indi ntambwe ndende iruta n’izindi twari tumaze gutera-Perezida Paul Kagame.
Saa 13:47 z’amanywa ni bwo Perezida wa Repubulika akaba n’umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi Paul Kagame yari ageze kuri site ya kabiri mu karere ka Nyagatare, aho yari akomereje ibikorwa byo kwiyamamaza, maze yakirwa n’abantu benshi cyane biganjemo urubyiruko rurangwa n’akanyamuneza.
Kubera ukuntu ari benshi cyane abatuye muri aka karere bari bacyereye kumwakira byatumye bakora amasite (ibyiciro/ahantu) habiri hatandukanye kugira ngo bisanzure mu kumwakira.
Nyagatare ni kamwe mu turere tugize Intara y’Iburasirazuba, gafite imirenge cumi n’ine. Nyagatare ifite ibikorwa remezo n’iby’amajyambere birimo n’amahoteli, inganda n’ubucuruzi ndetse na kaminuza.
Aganira n’abaturage ba Nyagatare , Perezida Kagame yabibukije ko bagomba gutora umukandida wa FPR Inkotanyi maze ubufatanye bugakomeza mu kubaka igihugu cyubakiye ku bumwe, umutekano, demokarasi n’amajyambere.
Yagize ati “Nyagatare muraho, muraho cyane, bantu banyagatare mwakoze kuza muri benshi, inama ni iyo ku itariki enye z’ukwezi kwa munani; hanyuma tugatora, tugatora umukandida wa FPR Inkotanyi, hanyuma tugakomeza demokarasi, tugakomeza ubumwe, tugakomeza umutekano.
Bantu ba Nyagatare ngira ngo Isi ya Nyagatare tuzi aho ivuye n’aho igeze, tuzi n’igihugu cyose aho kivuye n’aho kigeze, mu kanya bari bamaze kutubwira inganda ziri hano muri Nyagatare, amahoteli, universite, amatungo, ubuhinzi n’ubworozi, ibyo byose bibayeho nyuma y’imyaka 23 ishize, imyaka 23 kuvana ikintu ku busa ukakigeza aho Nyagatare igeze, ntabwo byumvikana, ntabwo byumvikana uko. Bantu ba Nyagatare, FPR Inkotanyi ku bufatanye bw’igihugu cyose n’imikorere yacu twese, ni byo bishobora kutuvana ku busa bikatugeza aho tugeze ubungubu.
Icyo mbasaba rero ni iki? Ni ugukomeza intego yacu tukayigeraho, yo guteza imbere igihugu cyacu, yo kugira ngo igihugu cyacu gihorane umutekano, n’ubumwe , ubumwe bw’abanyarwanda, tugakorera hamwe. Bantu ba Nyagatare ndabashimira, kubera ko muri ubwo bufatanye mubifitemo uruhare runini, muri aya majyambere, muyafitemo ibikorwa byinshi, bityo rero, ibibaye Nyagatare byiza, ntabwo biguma muri Nyagatare gusa, bigera no mu gihugu hose. Nyagatare murorora mukagwiza, murahinga mugasarura, mukihaza ndetse mugatwara ku masoko mugaburira abandi mu tundi turere no hanze y’u Rwanda, ibi bibaye muri iyi myaka 23 tumaze.
Bibaye hagati y’icumi na cumi n’itanu, ndabashimira cyane rero, kandi nagira ngo dukomereze aho, dukomereze aho duhereye ku itariki enye z’ukwezi kwa munani, dutora umukandida wa FPR Inkotanyi, umukandida yabemereye, amajyambere ni aye. Bantu ba Nyagatare na Nyagatare, aka karere ka Nyagatare, mu myaka irindwi iri imbere, turaza kuyiteza imbere ndetse n’abanyagatare mugenda hirya no hino, mwebwe mushobora kujya hanze mukamarayo iminsi, nimuzajya mugaruka muzajya musanga uko byagenze.
Ariko icyiza rero cy’abanyagatare cyangwa cy’abanyarwanda, iyo bagiye hanze ntabwo bahera ntibibabuza gusubiza amaso inyuma, ngo bibuke ko bagomba gutanga umusanzu wabo kuri nyagatare cyangwa ku gihugu cyose. Iyi myaka irindwi iri imbere rero tubashakira ko mutora umukandida wa FPR Inkotanyi, ni ukongera gutera indi ntambwe ndende iruta n’izindi twari tumaze gutera. Ibikorwa birahari aho tugeze twavuye ku busa, ariko ubu noneho turahera ku bikorwa, turahera ku mbaraga igihugu kimaze kugira, turahera ku bimaze kubakwa muri Nyagatare, birumvikana rero ko dufite aho duhera,”
Hakizimana Elias/Panorama-Nyagatare

I Nyagatare abaturage bakiriye Perezida Paul Kagame ari benshi cyane (Photo/Courtesy)













































































































































































