Kuri uyu wa gatandatu tariki 22 Nyakanga 2017 , umukandida wa FPR Inkotanyi, Perezida Paul Kagame akomeje urugendo rwe mu bikorwa byo kwiyamamaza mu ntara y’Iburasirazuba mu turere twa Kayonza , Nyagatare na Gatsibo.
Abaturage barishimye cyane kandi bakomeje kuririmba indirimbo zirata ibigwi by’u Rwanda na Perezida Kagame mu gihe bategereje kumwakira.
Mu karere ka Gatsibo aho twabanje kugera bamutegereje ari benshi cyane aho ingeri zose z’abahaturiye bazidukiye kumwakira harimo abasaza, abakecuru, abana, urubyiruko, abagabo, ndetse n’abagore bose bishimiye uyu munsi bafata nk’aho ari ntagereranywa mu kubaka u Rwanda bifuza.
Mu karere ka Nyagatare naho ntabwo bigeze batangwa ibi birori kuko na bo babukereye bariteguye kandi barishimye cyane nk’uko babigaragaza mu ndirimbo no mu mbyino.
Abagize imitwe ya politiki ishyigikiye umukandida wa FPR Inkotanyi, Perezida Paul Kagame nabo bamaze kuhashinga amabendera kandi bakomeje gususurutsa imbaga y’abahateraniye baririmba, babyina banazunguza amabendera yabo yanditseho ngo ” Tora Paul Kagame Twubake u Rwanda twifuza”.
Ibikorwa byo kwiyamamaza bya Paul Kagame bikomeje kwitabirwa n’abanyarwanda benshi cyane kuva mu ntangiriro kugeza kuri iyi nshuro, aho abanyarwanda bakomeje kumuvuga ibigwi, barata ibikorwa by’indashyikirwa amaze kugeza ku baturarwanda.
Uko hano Nyagatare byifashe turabibagaragariza mu mafoto mu gihe tugitegereje ko umukandida Perezida Paul Kagame agera hano kuri site ya kabiri ya Kaminuza, aho ubu ari kwiyamamariza mu murenge wa Gatunda.
Hakizimana Elias/Panorama-Nyagatare

I Gatsibo baritegura kwakira umukandida wa FPR Inkotanyi, Perezida Paul Kagame, ubwo araba avuye kwiyamamariza muri Nyagatare (Photo/Elias H.)

Gatsibo abakecuru bambaye ingori zitatse ibirango bya FPR Inkotanyi baje gushyigikira Perezida Paul Kagame (Photo/Elias H.)

Gatsibo, abasheshe akanguhe na bo ntibahatanzwe kuza gushyigikira Perezida Paul Kagame (Photo/Elias H.)

Nyagatare-Ishyaka PSD kimwe n’andi mashyaka ya politiki ashyigikiye umukandida wa FPR Inkotanyi bakomeje kumushyigikira mu kumwamamaza (Photo/Elias H.)

Abari i Nyagatare umudiho ni wose bategereje kwakira Perezida wa Repubulika Paul Kagame, Umukandida wa FPR Inkotanyi (Photo/Elias H.)

Nyagatare, abaturage ni benshi bategereje umukandida wa FPR Inkotanyi, Perezida Paul Kagame (Photo/Elias H.)