N’ubwo ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije (DGPR) ritashimishijwe n’ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu, umuyobozi waryo akaba yari yanatanzweho umukandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu, Dr Frank Habineza, yifurije Ishya n’Ihirwe Perezida Paul Kagame watsinze amatora.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, ku uri uyu wa gatandatu tariki ya 5 Kanama 2017, Dr Frank Habineza yavuze ko ishyaka rye ritishimiye ibyavuye mu matora by’agateganyo, ariko ko nk’uwari uhagarariye ishyaka riharanira Demokarasi yabyakiriye.
Habineza yashimiye Abanyarwanda bamubaye hafi mu bikorwa byo kwiyamamaza no mu matora, akavuga ko bagaragaje ko bifuza impinduka muri Demokarasi.
Muri aya matora Habineza mu ibarura ry’agateganyo ry’amajwi yagize amajwi 0,45% aho mu gihugu cyose hari hamaze kubarurwa amajwi angana na 80%; avuga ko aya majwi atabanyuze ariko ko bakiriye neza ibyavuye mu matora.
Ati “Ibyatangajwe ntabwo byadushimishije nk’uko twari tubyizeye, ariko kuko twemera demokarasi kandi turi abademokarate, turifuza ishya n’ihirwe umukandida wa FPR-Inkotanyi Paul Kagame, wegukanye intsinzi; turamwifuriza ishya n’ihirwe.”
Ubwo Dr Frank Habineza yari amaze gutora ku itariki ya 4 Kanama 2017, yabwiye Itangazamakuru ko yizeye gutsinda amatora ku kigereranyo cya 70%; ariko mu kiganiro cy’uyu munsi yavuze ko kuba yagize 0.45% bibabaje, ariko ko uwatsinze amwifuriza kugira imirimo myiza.
Frank Habineza ku munsi w’ejo kandi yari yavuze ko indorerezi z’ishyaka rye zagiye zihura n’ibibazo mu duce tumwe na tumwe zikabuzwa kwinjira mu byumba by’amatora, ariko ko hari izemerewe kwinjira saa munani (14h00), ndetse no mu ibarura ry’amajwi hari ababujijwe gukurikirana icyo gikorwa.
Akomeza avuga ko akarengane bakorewe mu bihe byo kwiyamamaza kabasigiye isomo rigiye kubatiza umurindi mu guharanira Demokarasi. Ati “Twigiyemo amasomo menshi, twabonye n’ubunararibonye buri budufashe gukomeza ishyaka ryacu, rizabe ishyaka rikomeye cyane kurusha uko ryari rimeze.”
Habineza yavuze ko mu bihe byo kwiyamamaza Abanyarwanda bakunze imigabo n’imigambi y’ishyaka rye, ariko kandi akagira aho abihuriza n’amajwi yabonye. Agira ati “Ntituzi niba bataragiye gutora ariko twabonye ko badukunze kandi badushyigikiye.”
Avuga kandi ko nubwo yagize amajwi atageze kuri 1% ariko nibura hari Abanyarwanda bamutoye, akavuga ko ibi bitiza umurindi ishyaka rye ku buryo rizanitabira amatora y’intumwa za rubanda azaba umwaka utaha kandi bizeye kuzegukana intsinzi.
Panorama

Biro y’Ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije, biteguye gutsinda amatora y’abadepite mu 2018 (photo/Umuseke)
