Panorama
Ku wa 04 Gashyantare 2018, Abanyarwanda baba mu Rwanda rwa Diaspora ya Liège DRB Rugali ishami rya Liège mu Bubiligi, batoye Komite nshya isimbura iyari icyuye igihe.
Kubera ugusabana kw’abagize Diaspora bose, ibyabaye kuri uwo munsi muri Diaspora DRB Rugali ishami rya Liège bihuza kandi bikagendera kuri gahunda y’igihugu cy’u Rwanda.
Amatora yabereye i Liège yaranzwe n’impaka zisesuye mu mutuzo, ubwubahane, n’ubwisanzure, ku buryo buri wese yavugaga ikimuri ku mutima nta kuniganwa ijambo.
Icyaragaye cyane ni uko umwe yavugaga ati “ndumva ibintu byagenda gutya», abandi na bo bagafata ijambo bati «si gutyo tubibona ». Noneho abandi hirya bati «uwafata iby’uriya akabihuza n’ibyaba akongeraho ibi ».
Muri make habaye ibiganiro n’impaka nziza zubaka kandi zirimo ikinyabupfura ndetse zigaragaza demokarasi isesuye. Muri Diaspora nyarwanda hari demokarasi isesuye.
Igikorwa cy’amatora cyayobowe na Richard Kamuzinzi afatanije na Komite yari icyuye igihe.
Komite nshya yatowe igizwe na:
Perezida : Eric Twagirimana
Visi-Perezida : Odette Kantarama
Umunyamabanga : Sylvie Uwimana
Umubitsi : Cecile Kayirangwa
Ushinzwe iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire : Josephine Uwimana
Ushinzwe urubyiruko : Josué Kubwimana
Komite yacyuye igihe yari iyobowe na Madame Christine Mujawamariya, bashimiwe ubwitange n’ibikorwa by’indashyikirwa bagezeho, bizafasha Diaspora yose.
Inkuru dukesha Boniface Rutayisire, umwe mu banyarwanda bagize Diaspora yo mu Rwanda rwo mu Bubiligi.
