Perezida Paul Kagame, Umukandida watanzwe n’Umuryango FPR-Inkotanyi, mu matora y’umukuru w’igihugu ya 2017, kuri uyu wa gatanu tariki ya 4 Kanama yitabiriye amatora aherekejwe n’umufasha we Jeannette Kagame ndetse n’abana babo.
Perezida Kagame n’umuryango batoreye mu Rugunga, aho n’ubundi basanzwe batorera, kuri site y’ishuri rya APE Rugunga, riri mu murenge wa Nyarugenge, Akarere ka Nyarugenge.
Akigera kuri iyi site Perezida Kagame yakiriwe na Visi Perezida w’Umuryango FPR-Inkotanyi Bazivamo Christophe n’Umunyamabanga mukuru wa FPR-Inkotanyi Ngarambe François.
Kimwe n’abandi banyarwanda bitabiriye amatora, Perezida Kagame n’umuryango we babanza kurebwa niba bari kuri lisiti y’itora, ndetse bagashyirwaho akamenyetso ko bahageze, hanyuma bagasobanurirwa uburyo bwo gutora, bahabwa impapuro z’itora, nyuma yo gutora batererwa kasha “YATOYE” banasigwaho umuti wemeza ko barangije igikorwa cyo gutora.
Nk’uko tubikesha ikinyamakuru makuruki.rw, kuri iyi site Perezida Kagame yatoreyeho hari abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru bitandukanye, bakurikiranaga icyo gikorwa, ariko akimara gutora nta kiganiro yagiranye na bo.
Panorama

Umufasha wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame, yitabiriye amatora y’umukuru w’igihugu (Photo/makuruki.rw)

Abana ba Perezida Paul Kagame bitabiriye amatora

Abana ba Perezida Paul Kagame bitabiriye amatora

Abana ba Perezida Paul Kagame bitabiriye amatora
