Mpayimana Philippe watsinzwe amatora ku mwanya w’umukuru w’igihugu ku munsi w’ejo tariki ya 4 Kamena 2017, akabona amajwi 0,73%; arashimira ubutegetsi bw’igihugu, Umuryango FPR-Inkotanyi na Perezida Paul Kagame watsinze amatora, kumufasha mu bikorwa byo kwiyamamaza.
Agira ati “Banyarwanda nshuti mwanshyigikiye by’umwihariko n’abanyarwanda mwese, biragaragara ko amatora uyatsinze ari ishyaka ry’umuryango RPF rya Nyakubahwa Paul Kagame, ndabyemera cyane kandi ndashima amahitamo y’abanyarwanda.”
Mpayimana ubwe avuga ko yari azi ko ari inzira itoroshye mu gutangira umushinga wo kwiyamamariza kuyobora igihugu, ariko intsinzi ye akayibona cyane mu kuba yarahawe uburenganzira bwo kugaragaza ibitekerezo bye.
Ati “Ntangira uyu mushinga wo kwiyamamariza kuyobora iki gihugu cyacu no kwerekana impinduka nifuzaga narinzi ko bitazanyorohera, ariko nari nifitemo icyizere ko hakenewe impinduka zishyira igihugu cyacu mu nzira ya demokarasi nyayo, aho abantu bashyira ibitekerezo byubaka ahagaragara.
Kuri urwo rwego mpamya neza ko iyo ntego nayigezeho nkaba nanjye nakwishima intsinzi.
Ndashimira rero ubutegetsi bw’igihugu, kuko mu by’ukuri baramfashije kugira ngo kwiyamamaza kugende neza, inzego z’umutekano zaradufashije ku buryo bigaragara rwose ko igihugu cyacu gitekanye, ndetse n’uburyo amatora yateguwe birimo ubunyamwuga ndetse byagize n’intsinzi.”
Mpayimana yagaragaje ko nubwo atabashije kubona amajwi ngo atsinde amatora ariko yishimira ko yabashije kugera mu ruhando rwo guhatanira uyu mwanya utoroshye wo kuyobora igihugu.
Ati “Nkaba rero narishimiye rwose guhura n’abanyarwanda mu mpande zose z’igihugu, tukaganira tukungurana ibitekerezo byubaka igihugu cyacu, nkaba nababwira nti ‘iyi ntsinzi mubonye ari amanota make ntimuyite mato, burya buri munyarwanda niyo yaba umwe cyangwa bake, bahwanije uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo byabo n’ababa ari benshi.
Niyo mpamvu nanjye ubwanjye ntazahagarika umurimo, nkaba mbatumiye ahubwo mwese Banyarwanda kugira ngo no mu minsi itaha tuzafatanye ndetse ndusheho kugira ubushobozi burenze bwo kumvikanisha uyu mushinga, no kuzatsinda birenze uko mubonye, ndabashimiye cyane.”
Elias Hakizimana
