Connect with us

Hi, what are you looking for?

Football

Rayon Sports nyuma yo kunganya na USM Alger ifite ayahe mahirwe yo gukomeza

Ismaila Diarra ni we washoboye gutuma Rayon Sports ibona igitego muri Algeria

Ku cyumweru tariki ya 29 Nyakanga 2018, ikipe ya Rayon sport ihagarariye u Rwanda mu mikino ya CAF Confederations Cup,  yanganyije igitego kimwe kuri kimwe na USM Alger yo muri Algeria. Ibi byatumye amahirwe yayo yo gukomeza muri kimwe cya kane agabanuka.

Wari umukino wa kane  wo mu itsinda D iyi kipe iherereyemo, iri kumwe na Gor mahia yo muri Kenya, Yanga ya Tanzania ndetse n’iyi USM Alger. Rayon sport yari yabanjemo ba myugariro batanu yaje gutsindirwa igitego na  Ismaira Diarra ku munota wa 28 ikaza kukishyurwa ku munota wa 86.

Kugeza ubu bisa n’ibigoye kuri iyi kipe y’umutoza  Roberto Olveira kuko ubu Rayon iri ku mwanya wa gatatu n’amanota atatu nyuma ya USM na Gor mahia zifite 8.

Rayon Sports isabwa gutsinda  Gor Mahia  bazakina tariki ya 18 Kanama 2018, hamwe na Yanga izaza i Kigali ku mukino wa nyuma, ikareba ko USM yazabatsindira kandi ikipe ya Gor Mahia mu mukino wa nyuma cyangwa se zikaba zanganya bityo Rayon ikabasha kurenga amatsinda.

Ku rundi ruhande ikipe ya Yanga yo isa naho yamaze gusezererwa kuko iri ku mwanya wa nyuma n’inota rimwe,bivuze ko nubwo yatsinda imikino ibiri isigaje ntacyo byayimarira kuko yagira amanita arindwi gusa.

Rayon sport mu mikino ine imaze gukina ntiratsinda umukino n’umwe dore ko yanganyije gatatu igatsindwa rimwe.

Raoul Nshungu

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities