Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Ngoma: Imibiri y’Abatutsi hafi 800 bishwe muri Jenoside imaze kuboneka i Rukumberi

Habanje kuboneka imibiri itanu ibonywe n'abana none ubu imaze kuboneka irasaga 80 kandi igikorwa kiracyakomeza (Ifoto/RBA)

Imibiri 90 ni yo yabonetse uyu munsi mu gikorwa cy’umuganda abaturage bo mu Murenge wa Rukumberi mu Karere ka Ngoma babyukiyemo bashakisha imibiri y’abatutsi biciwe mu nkengero z’ikiyaga cya Mugesera.

Iki cyumweru ni icya gatatu bashakisha iyo mibiri, ubuyobozi bw’akarere buravuga ko imaze kuba 787.

Abaturage mu Murenge wa Rukumberi kuri uyu wa Gatatu bakomeje umuganda wo gushakisha ku nkengero z’ikiyaga cya Mugesera imibiri y’abatutsi biswe muri Jenoside yakorewe abatutsi.

Kabandana Callixte uyoboye Ishyirahamwe ry’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Murenge wa Rukumberi ndetse n’abandi barokotse Jenoside bavuga  aha mu nkengero za Ikiyaga cya Mugesera haguye abatutsi benshi.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma Nambaje Aphrodis aravuga ko akarere kagiye kunganira umuganda w’abaturage mu kwihutisha igikorwa cyo gushakisha imibiri.

Uretse aha ku nkengero z’ikiyaga cya Mugesera kuva mu kwezi kwa kane uyu mwaka hari n’indi imibiri yabonetse ahantu hanyuranye muri Rukumberi ibarirwa mu 100. Iyi mibiri irashyirwa mu rwibutso rwa Rukumberi ikazashyingurwa mu cyubahiro.

Umurenge wa Rukumberi ufite mateka yihariye muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, urwibutso rwa Rukumberi rushyinguyemo  imibiri isaga ibihumbi 40.

Soma indi nkuru bifitanye isano https://panorama.rw/index.php/2020/09/03/ngoma-mu-nkengero-zikiyaga-cya-mugesera-habonetse-imibiri-49-yabishwe-muri-jenoside-yakorewe-abatutsi/

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities