Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Gicumbi: Ibura ry’abafundi n’ibikoresho bitinda bishobora gutuma bimwe mu byumba by’amashuri bisenyuka bituzuye

Amwe mu mashuri yubakwa mu karere ka Gicumbi afite ikibazo cy'abafundi babuze n'ibikoresho bitinda kubageraho kandi imvura yegereje (Ifoto/Munezero)

Bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri n’abahagarariye site ziri kubakwaho ibyumba by’amashuri mu karere ka Gicumbi, baravuga  ko batewe  impungenge  nibura ry’abafundi, kimwe n’ibikoresho bitazira igihe, ku buryo  ntagikozwe   imvura y’ukwa cyenda  ishobora gushyira hasi  ibyumba  byazamuwe.

Mu rwego  rwo  guhangana  n’ikibazo  cy’ubucucike  ndetse  no gukuraho urugendo  runini  rukorwa  n’abanyeshuri  bajya  kwiga  kure, hirya  no hino  mu gihugu  harubakwa  ibyumba by’amashuri  bishya, ari na ko  hasanwa ibyari bihasanzwe ariko bikaba bishaje.

Ubu bwinshi  bw’iyubakwa  ry’ibyumba   by’amashuri birimo kuzamurirwa  rimwe, ni bimwe  mu byateye  ibura ry’abafundi, ndetse hakiyongeraho  n’ikibazo  cy’ibikoresho bitazira igihe  nk’imbaho, felabeto n’ibindi.

Ni ibibazo  byiganje mu mirenge ya  Rubaya, Kaniga, Mukarange, Shangasha ndetse na Ruvune. Bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri n’abahagarariye izo site z’ubakwaho amashuri bakaba   bagaragaza impungenge  bafite  k’ubwizi nzitizi.

Amwe mu mashuri yubakwa mu karere ka Gicumbi afite ikibazo cy’abafundi babuze n’ibikoresho bitinda kubageraho kandi imvura yegereje (Ifoto/Munezero)

Umwe muri bo yagize ati “Tumaze iminsi dushaka abafundi ariko ntibari kuboneka, kuko usanga hari n’ahandi baba bari gukora. Rero ikibazo cy’abafundi rwose kirahari kandi urebye ni kuri site ya zose, ariko twasanze ingaruka kizatera ari uko tuzatinda kurangiza inyubako kandi turi gukorera ku mihigo. Imvura iramutse iguye rero tutararangiza hari nubwo wasanga bitugizeho ingaruka kuko hari aho tutarasakara, hari kandi inyubako zikiri hasi zasenyuka. Icyo twifuza ni uko twabona ibikoresho hakiri kare nibura tukaba twarangiza n’abakozi bagahemberwa ku gihe.”

Nsengimana Jean Damascene, Umuyobozi ushinzwe uburezi  mu karere ka Gicumbi, avuga ko ibibazo bisigaye ku bikoresho bazahabwa na Minisiteri, gusa bakaba barimo gukora ubuvugizi kugira ngo byihutishwe.”

Akomeza agira ati “Icyo twifuza ni uko habanza hakubakwa ibyumba bimwe bikarangira. Imbogamizi ni uko hose hubakirwa rimwe, kubonera abafundi rimwe ndetse n’ibikoresho ni ikibazo. Turi gutanga amasoko hirya no hino kandi turi gushyiramo imbaraga ngo birangire. Turi no gukora ubuvugizi ku nzego zose ngo ikibazo cy’ibikoresho gikemuke.”

Icyumba kimwe  cy’ishuri kigomba kubakwaho n’abafundi batatu n’abayedi batandatu, ni mugihe mu karere ka Gicumbi hari kubakwa  ibyumba776   harimo  59 byatewe inkunga na bank yisi na 53 bya guverinoma y’urwanda.

Bivuze ko akarere ka Gicumbi gakeneye abafundi barenga ibihumbi 2,300 bakaniyongeraho n’abazubaka ubwiherero burenga gato 1,036.

Mu Rwanda hose mu mirenge 416 hateganyijwe kubakwa  ibyumba by’amashuri 22,500 ndetse  n’ubwiherero burenga 32,000 bizafasha abanyeshuri  kwiga  badacucitse  igihe  amashuri azaba yafunguye imiryango .

Munezero Jeanne d’Arc

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities