Bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri n’abahagarariye site ziri kubakwaho ibyumba by’amashuri mu karere ka Gicumbi, baravuga ko batewe impungenge nibura ry’abafundi, kimwe n’ibikoresho bitazira igihe, ku buryo ntagikozwe imvura y’ukwa cyenda ishobora gushyira hasi ibyumba byazamuwe.
Mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ubucucike ndetse no gukuraho urugendo runini rukorwa n’abanyeshuri bajya kwiga kure, hirya no hino mu gihugu harubakwa ibyumba by’amashuri bishya, ari na ko hasanwa ibyari bihasanzwe ariko bikaba bishaje.
Ubu bwinshi bw’iyubakwa ry’ibyumba by’amashuri birimo kuzamurirwa rimwe, ni bimwe mu byateye ibura ry’abafundi, ndetse hakiyongeraho n’ikibazo cy’ibikoresho bitazira igihe nk’imbaho, felabeto n’ibindi.
Ni ibibazo byiganje mu mirenge ya Rubaya, Kaniga, Mukarange, Shangasha ndetse na Ruvune. Bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri n’abahagarariye izo site z’ubakwaho amashuri bakaba bagaragaza impungenge bafite k’ubwizi nzitizi.

Amwe mu mashuri yubakwa mu karere ka Gicumbi afite ikibazo cy’abafundi babuze n’ibikoresho bitinda kubageraho kandi imvura yegereje (Ifoto/Munezero)
Umwe muri bo yagize ati “Tumaze iminsi dushaka abafundi ariko ntibari kuboneka, kuko usanga hari n’ahandi baba bari gukora. Rero ikibazo cy’abafundi rwose kirahari kandi urebye ni kuri site ya zose, ariko twasanze ingaruka kizatera ari uko tuzatinda kurangiza inyubako kandi turi gukorera ku mihigo. Imvura iramutse iguye rero tutararangiza hari nubwo wasanga bitugizeho ingaruka kuko hari aho tutarasakara, hari kandi inyubako zikiri hasi zasenyuka. Icyo twifuza ni uko twabona ibikoresho hakiri kare nibura tukaba twarangiza n’abakozi bagahemberwa ku gihe.”
Nsengimana Jean Damascene, Umuyobozi ushinzwe uburezi mu karere ka Gicumbi, avuga ko ibibazo bisigaye ku bikoresho bazahabwa na Minisiteri, gusa bakaba barimo gukora ubuvugizi kugira ngo byihutishwe.”
Akomeza agira ati “Icyo twifuza ni uko habanza hakubakwa ibyumba bimwe bikarangira. Imbogamizi ni uko hose hubakirwa rimwe, kubonera abafundi rimwe ndetse n’ibikoresho ni ikibazo. Turi gutanga amasoko hirya no hino kandi turi gushyiramo imbaraga ngo birangire. Turi no gukora ubuvugizi ku nzego zose ngo ikibazo cy’ibikoresho gikemuke.”
Icyumba kimwe cy’ishuri kigomba kubakwaho n’abafundi batatu n’abayedi batandatu, ni mugihe mu karere ka Gicumbi hari kubakwa ibyumba776 harimo 59 byatewe inkunga na bank yisi na 53 bya guverinoma y’urwanda.
Bivuze ko akarere ka Gicumbi gakeneye abafundi barenga ibihumbi 2,300 bakaniyongeraho n’abazubaka ubwiherero burenga gato 1,036.
Mu Rwanda hose mu mirenge 416 hateganyijwe kubakwa ibyumba by’amashuri 22,500 ndetse n’ubwiherero burenga 32,000 bizafasha abanyeshuri kwiga badacucitse igihe amashuri azaba yafunguye imiryango .
Munezero Jeanne d’Arc
