Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Tariki ya 11 Mata 1994: Abatutsi basaga 3700 biciwe urw’agashinyaguro muri Kiliziya ya Kiziguro

Ku itariki ya 11 Mata 1994, habaye ubwicanyi bukomeye kuri Paruwasi ya Kiziguro buyoborwa na Gatete Jean Baptiste, wigeze kuba Burugumesitiri wa Murambi, afatanyije na Mange Jean de Dieu wa Burugumesitiri wa Komini Murambi, Byansi Valens wa Perezida wa CDR, Rwabukombe Onesphore wa Burugumesitiri wa Komini Muvumba na Nkundabazungu wayoboraga Interahamwe, hicwa Abatutsi babarirwa hagati ya 3,500 na 3,700.

Kuva kuwa 07/04/1994 kugeza kuwa 10/04/1994 Abatutsi batangiye guhunga hirya no hino bahungira kuri Kiliziya i Kiziguro bahageze babeshywa ko bajyiye kuharindirwa ariko barabareka bariyegeranya baragwira maze ku itariki ya 11 Mata 1994 barabica guhera 10h00 kugera 16h00.

Bishwe n’Interahamwe zoherejwe n’uwahoze ari Burugumesitiri Gatete Jean Baptiste afatanyije na Rwabukombe Onesphore wari burugumesitiri wa Muvumba, Mwange Jean de Dieu wayoboraga Komine Murambi icyo gihe, Sibomana Martin wari Assistant Burugumesitiri wa Murambi, Nkundabazungu Augustin wari umucuruzi, Niyonzima Deogratias (Brigadier wa Komini), Munyakazi (Policier), Mbuguje Jean Damascene (umucuruzi), Muganga Manasse, Mirasano Emmanuel, Biramahire Kaguru, Karekezi Augustin, Munyabuhoro Pierre Claver, Gakombe Balthazar, Gakwerere Aloys, Mutsinzi Emmanuel, Karengera Paulin (inspegiteri w’amashuri abanza), Musoni François, Manihura Habib, Kabalira Sylvain n’abandi.

Abo bicanyi bari bahagarikiwe n’abasirikare baturutse i Gabiro bazanywe n’umusirikare mukuru witwaga Major Nkundiye Leonard wahoze ari umukuru w’abasilikare barindaga Perezida Habyarimana.

Biciwe mu gikari cya Paruwasi hafi y’amatanki y’amazi, mu mizabibu yabo, kwa muganga, mu nturusu hafi y’ishusho ya Bikiramariya, n’ ahandi inyuma y’urukuta. Icyo gihe hari agashyamba. Abicwaga batabwaga mu cyobo cya metero 60 z’ubujyakuzimu kiri munsi y’amashuri abanza. Abantu babajugunyaga mu mwobo bamwe bakiri bazima. Uvugwa cyane wari ku rwobo yica ni Rwamakuba Emmanuel wari muganga, Sekamana na Fidele Karangwa bitaga Gasongo hamwe n’impunzi zaturutse Kiyombe.

Byakuwe mu gitabo cya CNLG: ITEGURWA N’ISHYIRWA MU BIKORWA RY’UMUGAMBI WA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU RWANDA

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities