Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Ku wa 12 Mata 1994: Burugumesitiri Senkware yayoboye ubwicanyi bwakorewe Abatutsi kuri Paruwasi ya Mukarange i Kayonza

Kuri Paruwasi Gaturika ya Mukarange, tariki 07- 09/04/1994 Abatutsi bahahungiye ari benshi. Ku wa 10-11/04/1994, batangiye kwicwa, birwanaho bakoresha amabuye n’amatafari ariko interahamwe zunganirwa n’abajandarume n’abasirikare.

Ku wa 12/04/1994, hazanywe urutonde rw’abagomba kwicwa, bategeka abatarapfa gusohoka mu Kiliziya babizeza ko ntacyo bakibaye. Bageraga imbere ya Paruwasi, Interahamwe zigahita zibatema. Padiri mukuru, Joseph Gatare, wanayoboraga ishuri ryisumbuye rya Mukarange yari Umututsi, yarishwe.

Uwari umwungirije, Padiri Munyaneza Jean Bosco w’Umuhutu yaritambitse, yanga ko Abatutsi bari bamuhungiyeho bicwa, Interahamwe zihita zimwica.

Interahamwe zishe Abatutsi i Mukarange zari zigizwe n’ibyiciro byose birimo abategetsi, abakozi ba Leta n’abacuruzi ba Kayonza: Senkware Célestin (Burugumesitiri), Kanyangoga Thomas (umucuruzi), Ngabonzima Augustin (diplomate wari mu kiruhuho cy’izabukuru wari warakomotse i Kinyamakara ku Gikongoro) n’umuhungu we Ngabonzima Jean Claude wari umwarimu, Lieutenant Gendarme Twahirwa, Sgt Nsengiyumva Edouard, Kayisabe Côme (wahoze ari umugenzurzi w’amashuri abanza).

Harimo kandi Nsabimana alias Kiyoni (umugenzuzi w’amashuri abanza), Simparikubwabo alias Simba (wigeze nawe kuba umugenzuzi w’amashuri), Mutaganzwa (umucuruzi), Gashumba Samson (Konseye Mukarange), Kanyogote Nsabimana (Konseye Nyagatovu), Rudasingwa (umuyobozi wa CERAI Mukarange), Tuyishime Joseph (umwarimu muri CERAI Mukarange), Mugenzi (wayoboye CERAI Mukarange), Gahigi Samuel (umwarimu), Gafaranga (umwarimu), Kanyanzira (umucuruzi), Rwabagabo (Burigadiye wa komini), Rwayihuku (wahoze ari umusilikare), Ndakaza Ignace, Migabo (umwarimu), etc.

Ubwicanyi bwahitanye Abatutsi benshi bari bahungiye mu Murenge wa Nyabitekeri ahahoze hubatse Segiteri ya Mukoma, Nyamasheke, Cyangugu

Mu Murenge wa Nyabitekeri ahaguye Abatutsi benshi ni ahahoze hubatse Segiteri ya Mukoma (Mariba). Abatutsi baho bakaba barishwe kuwa 12/04/1994 babakuye mu ngo iwabo babatumiye mu nama yiswe iy’umutekano yari itumiwemo abagabo bose.

 Abagabo barahagurutse mu gitondo nka 8h00’ basaba abagore n’Abana ko baba bagiye ku rusengero rw’Abadiventiste b’Umunsi wa Karindwi. Aho niho guhera tariki ya 10/04/1994 buri joro niho imiryango yose yahuriraga kugira ngo icungirwe umutekano. Abagabo bakarara bicaye bareba ko hari igitero cyaza bagahangana nacyo. Bageze aho bari batumiwe mu nama basanze nta nama ihari ahubwo hari Interahamwe zifite intwaro gakondo ziteguye kubica.

Konseye witwaga Kanyarurembo Joseph yahise abasaba kujya mu nzu ya Segiteri yari ishaje babafungiranamo, hanyuma bamenamo essence yanga kwaka. Konseye Kanyarurembo yasabye uwitwa Torero Theodore wabaye umusirikari gufata grenade agateramo. Yateyemo grenade ebyiri, Umututsi wese ushatse gusohoka bakamwica.

Uwo munsi Abatutsi batagira ingano biciwe kwa Karemera Karaveri, i Mukoma muri Nyabitekeri, Nyamasheke. Aho mu rugo rwa Karemera Karaveri ni mu Murenge wa Nyabitekeri mu Karere ka Nyamasheke ahahoze ari muri Serire Mukoma.

Muri urwo rugo hahungiye Abatutsi benshi, bishwe n’igitero cy’abicanyi b’umutwe wa Pima kuwa 12/04/1994 gihita gikomeza kijya kwica ku Badivantisite.

Ubwicanyi bwakorewe Abatutsi kuri Ngoma, Segiteri Bushekeri, Nyamasheke

Ni ku muhanda munini uva ahitwa ku Kinini ugana ku kigo cy’amashuri abanza ya Ngoma mu Murenge wa Bushekeri, Akarere ka Nyamasheke. Muri Jenoside yose hari bariyeri n’ikirombe kirekire gifite hejuru ya metero 15.

Abatutsi bo muri iyi Segiteri, ubu ni mu Kagari ka Nyarusange, bose barakusanywaga bakajyanwa kwicirwa ku Mugina nyuma y’uko Perefe Bagambiki Emmanuel azengurutse Cyangugu asaba Abahutu gutangira kwica. Kuva tariki 12/04/1994 kugeza tariki 18/04/1994 nibwo bishwe.

Abatutsi bahiciwe ni abo muri Segiteri ya Ngoma cyane cyane muri Serire ya Keshero kuko ariyo yari ituwe n’Abatutsi benshi. Baragoswe barabazamura ugeze kuri bariyeri wese yahitaga yicwa. Interahamwe zabishe zarimo abitwa Mazera, Ndayishimiye Emmanuel, Bazambanza n’abandi.

Abatutsi bishwe urw’agashinyaguro kuko abagabo benshi babanje kubakata ubugabo, kubatema amaboko, ndetse bamwe muri bo babanje kubakuramo amaso, abagore bakabanza kubasambanya, abana b’impinja babamburaga ba nyina bakabajugunya muri cya kirombe ari bazima, ku buryo amanywa n’ijoro habaga ari imiborogo n’amarira y’abana bajugunywaga muri cya cyobo ari bazima.

Byakuwe mu gitabo cya CNLG: ITEGURWA N’ISHYIRWA MU BIKORWA RY’UMUGAMBI WA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU RWANDA

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities