Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Ku wa 12 Mata 1994: Ijugunywa ry’Abatutsi ba Runda muri Nyabarongo

Utugari dukora kuri Nyabarongo mu Karere ka Kamonyi, twari dufite sites nyinshi zanyurwagamo n’interahamwe n’abaturage bajya kujugunya Abatutsi muri Nyabarongo. Hari site izwi cyane y’ahitwa mu Ruramba. Kuroha Abatutsi muri Nyabarongo byakozwe cyane kuva tariki ya 12 Mata 1994 kugeza mu mpera za Kamena 1994.

Tariki 12 Mata 1994 Abatutsi bari bahungiye ku Kigo Nderabuzima cya Kigese barabashoreye babajyana kubaroha muri Nyabarongo uwo munsi niho Abatutsi bashorewe ari benshi ariko na nyuma yaho byarakomeje.

Uko bavumbuye Abatutsi bakabashorera bakabajyana kuri Nyabarongo, ndetse bakabakoresha urugendo rurerure rugera nko ku masaha atatu, bagenda bakubitwa kandi bashorewe n’imbaga y’abantu bagenda bavugirizwa n’induru. Bamwe muribo barababohaga bakabaroha muri Nyabarongo ari bazima, bakabatereramo amabuye, abandi bakabatema bagatabwa muri Nyabarongo.

Abatutsi barishwe mu Buharabuge, Rugarika mu Karere ka Kamonyi

Biharabuge, mu Mudugudu wa Kigarama, Akagari ka Sheri, Umurenge wa Rugarika, Akarere ka Kamonyi, hiciwe Abatutsi bari bahatuye n’abari bahahungiye guhera tariki 07 Mata 1994 baturutse i Kigese bahungiye mu miryango no mu nshuti zabo i Sheri.

Habaye inama kuri Komini Runda ikoreshejwe na Burugumesitiri Ndayambaje Sixbert, yatumiyemo ba Resiponsabure bose ba selire na ba konseye abategeka kumenyesha Abatutsi ko aribo bahigwa, no kubwira Abahutu ko batagomba kongera gufasha Abatutsi.

Abatutsi bakusanyirijwe muri Centre ya Biharabuge, Interahamwe zigenda zicamo abo zishaka. Interahamwe zarabashoreye zibakikije ngo hatagira uwiruka, uwo bashatse gutema bagatema, abo bafata ku ngufu, n’ibindi.

Izo nterahamwe zunganiwe n’izivuye mu Gatsata zari zifite bariyeri mu Rwabashyashya zayobarwaga koranaga na Sharangabo w’i Rugarika wari ufite imodoka yatwaraga interahamwe aho zajyaga kwica. Barabatwaye babageza mu Biharabuge, babicaza mu ishyamba bitaga Cyingumba, barabaryamisha, batangira kubakubita impiri, imihoro, amasuka n’ibindi. Bari Abatutsi babarirwa mu 1,000.

Ubwicanyi bwatangiye ahagana saa saba kugeza nka saa moya z’ijoro. Nyuma yo kwica bacuje imirambo, mu gitondo haje imodoka ipakira imirambo ndetse n’abatari bapfuye neza bayijyana kuyijugunya mu cyuzi bashoragamo inka cyitwa Cyabariza. Ubwicanyi bwabereye muri Komini Runda bwagizwemo uruhare cyane na Burugumesitiri Ndayambaje Sixbert, Assistant Burugumesitiri Habyarimana Vivien, umwarimu Uwimana Pelage, Joseph Setiba n’izindi nterahamwe.

Burugumesitiri Furere Abel yarimbuye Abatutsi bo muri Komini ya Rwamatamu, Umurenge wa Gihombo, Kibuye

Mu 1994, Komini Rwamatamu yayoborwaga na Burugumesitiri Furere Abel. Kuwa 12/04/1994 habaye inama kuri Komini ya Rwamatamu yatangiye nka saa ine z’amanywa (10h) isozwa nka 13h20 ikaba yari yitabiriwe na ba Konseye, Abakozi ba Komine ariko b’Abahutu, abacuruzi bari bakomeye b’Abahutu, ndetse n’Interahamwe.

Irangiye nibwo ba Konseye baciye mu mpunzi bababwira ko amahoro yagarutse Abatutsi bakisubirira mu ngo zabo. Ariko nyuma yaho gato Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi ya Kibingo batangiye kwicwa ndetse hari n’imodoka yuzuye Abasirikare yaje irimo n’Interahamwe, zahise ziza kuri Komini zari ziyobowe na Ruzindana Obed wari umucuruzi ukomeye ku Mugonero wabanje guca urusinga rwa Telephone yabaga kuri Komine ya Rwamatamu ngo Abatutsi batabasha gutabaza bene wabo bakabatabara cyangwa bakabibwira Abanyamahanga bikamenyekana. Nibwo hatangiye kumvikana amasasu menshi.

Kuri uyu wa 12/04/1994, hishwe abana benshi ndetse n’abagore bari bahungiye mu rusengero barakomeza baza no kuri Komine. Uwo munsi hishwe Abatutsi barenga 250. Ruzindana Obed yahamwe n’icyaha cya jenoside akatirwa igifungo cy’imyaka 25.

Kuva ku italiki ya 07/04/1994 kugeza kuwa 12/04/1994 ibitero byicaga Abatutsi hirya no hino muri Komini ya Rwamatamu byabaga biyobowe na: Kayishema André wari mwarimu, Ntaganzwa Charles, Ruhumuriza Celestin wahoze ari umusirikare, Ruzindana Obed, Gikeri wahoze ari umusirikare, Murego wari Interahamwe ikomeye na Murwanashyaka. Ariko kuwa 12/04/1994 hiyongereyeho izindi Nterahamwe zari zikomeye cyane zirimo: Kibati, Jean Paul, Nsonera Christophe wari warahoze ari umusirikare na Bimenyimana Aloys hamwe n’abandi benshi. Ubwicanyi bwarakomeje, igitero simusiga cyabaye tariki 17 Mata.

Byakuwe mu gitabo cya CNLG: ITEGURWA N’ISHYIRWA MU BIKORWA RY’UMUGAMBI WA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU RWANDA

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities