Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha -RIB, rubinyujije ku rubuga rwabo rwa Twitter rwatangaje ko Umwanditsi (Greffier) w’Urukiko rw’Ibanze rwa Gisenyi yatawe muri yombi akurikiranweho ibyaha byo kwaka ruswa y’ishimishamubiri rishingiye ku gitsina ndetse no kwiyitirira urwego rw’umwuga.
RIB ivuga ko iperereza ry’ibanze rigaragaza ko ibi byaha uyu Gerefiye yabikoze yizeza umukiliya w’igitsinagore wari watanze ikirego ko urubanza rwe azarwigiza ku matariki ya hafi kuko abifitiye ubushobozi nk’umucamanza.
Uwafashwe ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Gisenyi mu gihe iperereza rigikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe ubushinjacyaha.
RIB yashimiye uwatanze amakuru kugira ngo ukekwa afatwe, inakangurira abanyarwanda bose gutinyuka gutanga amakuru ku babaka ruswa iyo ariyo yose kuko ari bwo buryo bwo kuyirandura burundu mu gihugu.
Panorama












































































































































































