Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ubuhinzi

Nyagatare: Abahinzi babangamiwe n’udusimba twangiza imyaka

Hari abahinzi b’ibihingwa bitandukanye bo mu Murenge wa Karangazi ho mu Karere ka Nyagatare bavuga ko bangirizwa bikomeye n’udusimba turya imyaka yabo, bagasaba inzego bireba ko zabafasha kubona umuti watwica kuko tumaze igihe kinini tubangiriza.

Ni ikibazo cy’udukoko tuba mu butaka tukarya imbuto y’imyaka y’ubwoko butandukanye ihinzwe mu mirima. Mu Karere ka Nyagatare twigaragaza mu Murenge wa Karangazi by’umwihariko mu Kagari ka Nyagashanga no mu tundi tugari duhana imbibi.

Abahinzi b’ibihingwa bitandukanye by’umwihariko abagezweho n’ingaruka z’utu dukoko bavuga ko bakwiye gufashwa hakaboneka umuti utwica.

Dr Hategekimana Athanase, Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya indwara n’ibyonnyi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi RAB agaragaza impamvu ituma utu dusimba tubaho tukonera n’abaturage, ariko akanongeraho ko RAB irimo gukora ubushakashatsi kuri iki kibazo.

Utu dukoko dusa n’iminyorogoto ubusanzwe tuba mu butaka hanyuma abahinzi bakubita isuka hasi tugahita tuzamuka cyangwa tukazamurwa n’ubushyuhe buterwa n’izuba.

Uretse aha mu Karere ka Nyagatare by’umwihariko, ahandi havugwa ikibazo nk’iki ni mu turere twa Gatsibo, Bugesera, Nyanza na Ruhango.

Inkuru dukesha RBA

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities