Kutagira ibikorwaremezo birimo imihanda, bituma bamwe mu borzoi bagurisha amata bahenzwe batinya ko yagera ku ikaragiro rya Mukamira yatakaje ireme. Abahinzi b’icyayi na bo bafite izo mbogamizi zikomoka ku mihanda mibi.
Imibare itangazwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero irerekana ku umukamo uva mu nzuri za Gishwati ugera ku ikaragiro rya Mukamira ku gipimo cya 20%.
Usibye aborozi abahinzi b’icyayi na bo bagaragaza ku imihanda idatunganye ibangamiye urwego bakoramo.
Ubuyobozi bw’akarere bukavuga ko hari imishinga migari y’ibikorwa remezo buhuriyeho n’abafatanyabikorwa kandi ikazacyemura iki kibazo uko izajya ibonerwa ingengo y’imali.
Tariki 20 Ukwakira 2020 ni bwo RBA dukesha iyi nkuru yaganiriye n’abaturage, by’umwihariko aborozi, bagaragaza ko umukamo ugera ku makusanyirizo ukunze kuba muke ugereranyije n’uba wabonetse mu nzuri zo mu mirenge ya Muhanda na Kavumu.
Muhanda na Kavumu ni ahantu ushobora gukora urugendo rw’amasaha ane n’ijerekani y’amata ku mutwe. Ibintu bikunze gutuma benshi bahitamo kuyagurisha ku giciro kitabanogeye, kubera ko ingendo ndende zituma agera ku makusanyirizo yatakaje ireme.
Umuhanda udatunganye ni imbogamizi no ku bakoresha imodoka bakura umukamo kuri aya makusanyirizo bawujyana ku ikaragiro rya Mukamira.
Gusa mu Kwakira 2020 aba borozi mu murenge wa Muhanda bari mu bikorwa bisa no kwirwanaho ngo imihanda y’aka gace ibe nyabagendwa. Aborozi ubwabo bari barakusanyije amafaranga abandi batanga umuganda ngo batunganye imihanda banyuzamo umukamo. Ariko kandi bavuga ko bakenye ubundi bwunganizi.
No muri uyu mwaka wa 2022 uri ku mpera ikibazo cy’imihanda idatunganye kiragaragazwa n’abahinga icyayi. Kugeza ubu bavuga ko kiri imbere mu bituma umusaruro utagera ku ruganda ku gihe bikanagitera gutuba mu ireme.
Ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero butangaza ko hari imishinga migari buhiriyeho n’izindi nzego nkuru kandi yitezweho gukuraho imbogamizi zibangamiye ubworozi n’ubunzi bw’icyayi, bimwe mu bikorwa binini bishingiweho ubukungu bw’aka karere.
Umwe mu mihanda ukeneye gukorwa byihuse ni ibilometro birindwi bihuje abahinzi b’icyayi n’aborozi mu murenge wa Muhanda uturuye ku biro by’uyu murenge ukabihuza n’ikusanyirizo rya Muhumyo.
Hari ibindi bilometero bibarirwa muri 240 byihariwe n’inzuri za Gishwati mu mihanda izenguruka mu nzuri kuri hegitari hafi ibihumbi 12 mu turere twa Ngororero, Nyabihu, Rubavu na Rutsiro.
Ingengo y’imari igenekereje yatunganya iyi mihanda irakabakaba miliyari 36, uyu ukaba ari umushinga wanagira uruhare mu guteza imbere urwego rw’ubukerarugendo muri aka gace kabarizwamo pariki ya Mukura-Gishwati.
Panorama
