Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Papa Francis yitabye Imana ku myaka 88

Panorama

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis wakomokaga muri Argentine, yitabye imana. Yari afite imyaka 88 y’amavuko.

Yari azwiho amagambo yoroshye n’uburyo bwicisha bugufi bwahise butsinda imbaga.

Cardinal Kevin Farrell yatangiye itangazo rivuga ku rupfu rwe ati “Nshuti bavandimwe, n’umubabaro mwinshi, bibaye ngombwa ko mbatangariza urupfu rwa Nyirubutungane Papa Francis”.

Yavuze ko ubuzima bwe bwose bwaranzwe no gukorera Imana na Kiliziya. Yavuze ko mu buzima bwe yaranzwe n’urukundo no gufasha abakene n’imbabare ndetse ko yabyishaga aho ari hose.

Bimwe mu byaranze ubuyobozi kuva yafata iyi Ntebe mu 2013, Francis yari afite intego yo gusukura izina rya Kiliziya ryari ritangiye kwandura bitewe n’ibirego byaregwaga Abihayimana Gatolika birimo gusambanya abana,ikindi yari yaragaragaje ubushake bwo guha abagore ijambo .

Nyirubutungane Francis w’imyaka 88 yari akize indwara y’umusonga kabiri kandi yari abitegetswe n’abaganga kubahiriza amezi abiri yo kuvuhuka kuva yava mu bitaro bya Gemelli by’i Roma ku ya 23 Werurwe.

Francis yagize ibibazo byinshi by’ubuzima mu buzima bwe bwose, harimo no gukuramo igice kimwe mu bihaha cye afite imyaka 21.

Amasaha make mbere yo gushira mo umwuka ku munsi wa Pasika yagaragaye asuhuza abakristpo abifuriza Pasika nziza.

Uretse i Vatican batangaje urupfu rwa Papa Francis, Kriziya Gatolika mu Rwanda na yo yatambukije ubwo butumwa bw’akababaro.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Ubuhinzi

Rene Anthere Rwanyange Nyaruguru District has reduced child stunting from 39% to about 23% over the past five years, alongside gains in roads, water,...

Amakuru

By Rene Anthere Rwanyange East African countries are accelerating efforts to harmonise higher education systems, with the region targeting a common higher education area...

Politiki

U Rwanda n’Ubwami bwa Oman byasinye amasezerano abiri n’inyandiko esheshatu z’ubwumvikane, mu rwego rwo kurushaho guteza imbere umubano w’ibihugu byombi, cyane cyane mu bucuruzi,...

Amakuru

By Rene Anthere Rwanyange Rwanda and Oman have signed two agreements and six Memoranda of Understanding (MoUs) aimed at deepening bilateral cooperation in trade,...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities