Raoul Nshungu
Bamwe mu babyeyi bo mu murenge wa kinyinya by’umwihariko mu Kagari ka Kagugu, Umudugudu wa Kadobogo barashima cyane Urugo mbonezamikurire rw’Itorero (ECD) Bethesda Holly Church bitewe n’impinduka zabaye mu buzima bw’abana b’abo.
Tariki ya 18 Mata 2025, ubwo uru rugo rwafungurwaga ku mugaragaro,aba babyeyi bagaragaje ko imbogamizi bahuraga nazo mu gufatanya ubuzima bwo gushaka imibereho no kwita ku bana babo bakiri bato zavuye ho bitewe n’uru rugo mbonezamikurire.
Mujawimana Safina, umwe mu babyeyi barerera mu rugo mbonezamikurire rw’Itorero Bethesda, avuga ko kuva uru rugo rwamufatira umwana yaruhutse, kuko yaburaga uwo amusigira bikamugora kumujyana gucuruza agataro. Ashima uburyo bita ku bana babo.
Agira ati “Ndashima aha hantu bamfatiye umwana nta nasengera hano. Imbogamizi za mbere nagiraga iyo nazindukaga ngiye kurangura Nyabugogo, naribazaga nti ‘aba bana ndabasigira nde?’ Nkabakingirana. Umwe nkamujyana ku ishuri, undi nkamukingirana; naza nkasanga yarize yahogoye, nkumva biramabaje, birambangamiye…”
Akomeza agira ati “Koga ntibyashobokaga, ariko aho bamufatiye ndazinduka nkamuzana nkajya kurangura, ngacuruza ntuje; navayo nka saa munani kumufata, ngasanga yariye, yanyoye igikoma nkamutaha. Ubu nta kibazo na kimwe mfite…”
Manishimwe Ruth na we urerera muri iyo ECD, ashima Bethesda Holly Church uburyo kwita ku bana babo, anakomoza, by’umwihariko, ku kuba ubuzima bw’umwana we bwahindutse.
Agira ati “Umva ndashima Bethesda cyane. Ubu umwana wanjye ameze neza. Mbere yirirwaga yirukanka muri karitsiye, abana bamuserereza ngo ntajya ku ishuri… Njye nkavuga ko nabuze ubushobozi, ariko ubu hano ameze neza…”
Akomeza agira ati” Ubu musiga hano twataha akambwira ibyo yize mbese , umwana wange ameze neza kuko hari ibyo kurya abona hano ngwee ntafitiye ubushobozi ubu ibiro bye byariyongereye afite ubuzima bwiza.”

Rev. Jeanne d’Arc Rugamba, Umufasha wa wa Bishop Albert Rugamba.
Rev. Jeanne d’Arc Rugamba, mu mwanya wa Bishop Albert Rugamba, Umushumba mukuru w’Itorero Bethesda, avuga ko gushinga uru rugo byatewe n’uko babonaga mu mudugudu iri torero rikoreramo harimo abantu benshi badafite ubushobozi bwo kujyana abana mu ishuri, ndetse abo bana babakaba bari banafite ubuzima bubi.
Agira ati “Iyo urebye hariya mu Gakiriro ka Gisozi uhasanga abagore bakora uturimo bikoreye udufuka bahetse n’abana, kandi wanareba muri uyu mudugudu dutuyemo urimo abantu benshi batabashije kwigisha abana babo, kandi kuba batishoboye bigatuma abo bana banagira ubuzima bubi; ugasanga rero dukwiye kureba uko twabafasha. ”
Akomeza agira ati “Twarebye ibibazo aka karere gafite harimo n’ibyigwingira…. Mu bana 100 twatangiranye mu kwa mbere uyu mwaka, harimo makumyabiri ubona bafite ibibazo by’igwingira; ariko uyu munsi nyuma yo kongera kubapima nk’uko tubikora kenshi. Twasanzemo umwe utaragera ku rugero rwiza. Ibi bikaba biterwa n’imibereho yo mu rugo aho ataha, gusa biragaragara ko na we mu kwezi kumwe araba ameze neza.”
Rev. Rugamba avuga ko nubwo bita cyane ku mudugudu batuyemo bitabujije ko bafata n’abaturutse mu bindi bice by’Umurenge wa Kinyinya, kandi aho waba usengera hose. Uru rugo rufasha abana bagera ku 100 kandi ababyeyi nta mafaranga y’ishuri bishyura.
Rutarindwa Alphonse, umuyobozi w’Ishami ry’ubuzima n’Imibereho myiza n’iterambere ry’abaturage mu karere ka Gasabo, avuga ko uru rugo ruje rusanga nta rundi rwari ruhari ruri ku rwego rushimishije, bakaba biteze ko rugiye gufasha Umurenge wa Kinyinya nk’ahagaragara umubare munini w’abana bafite ibibazo by’imirire.
Agira ati “Turishimye kuko iyi ECD ije isanga nta yindi ifite ibikoresho nkenerwa byose …, by’umwihariko iyi ECD ije gufasha Umurenge wa Kinyinya by’akarusho uyu mudugudu wa Kadobogo, aho dusanga abana benshi bari munsi n’abari hejuru y’imyaka ibiri bafite ibibazo by’imirire, ikaba ije kubaha serivisi zishamikiye ku buzima, imirire ndetse no kurindwa Ihohoterwa.”
Imibare igaragaza ko Akarere ka Gasabo kari kuri 18% by’abana bafite ibibazo by’Imirire n’Igwingira, ariko by’umwihariko Umurenge wa Kinyinya ni wo ufite umubare munini w’abana bafite ibyo bibazo.
Mu karere ka Gasabo habarirwa Ingo mbonezamikurire zirenga 400, zifasha abana basaga 47600. Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko n’ubwo bimeze bityo hakiri icyo gukorwa kuko ibibazo by’imirire n’igwingira muri aka karere bitararanduka.

Rutarindwa Alphonse, Umuyobozi w’Ishami ry’ubuzima n’Imibereho myiza n’iterambere ry’abaturage mu karere ka Gasabo.

Mujawimana Safina, umubyeyi urerera mu rugo mbonezamikurire rw’Itorero Bethesda.

Mujawimana Safina, umwe mu babyeyi barerera mu rugo mbonezamikurire rw’Itorero Bethesda.
