Connect with us

Hi, what are you looking for?

Football

Amavubi yatsinzwe na Algeria mu mukino wa gicuti

Panorama Sports

Ikipe y’Igihugu y’umupira w’amaguru ya Algeria “The fennec fox” mu bagabo, yatsinze iy’u Rwanda “Amavubi”  ibitego 2-0 mu mukino wa gicuti wabereye kuri Stade Chahid Hamlaoui iherereye mu Mujyi wa Constantine, ku wa Kane, tariki ya 5 Kamena 2025.

Nk’uko RBA yatangaje uyu mukino, Algeria “The fennec fox” itozwa na Vladimir Petković yifashishije ikipe yayo ya mbere mu gihe Ikipe y’Igihugu “Amavubi” itozwa na Adel Amrouche yakoze impinduka zitandukanye aho Niyigena Clement yasimbuye Manzi Thierry na Kavita Phanuel Mabaya bitabazwa mu bwugarizi. Aly Enzo Hamon yakinnye umukino we wa mbere mu Amavubi mu gihe Kagere Meddie yasubiye mu kibuga nyuma y’imyaka itatu.

Umukino wa Algeria n’u Rwanda wayobowe n’Abanya-Sudani. Umusifuzi wo hagati ni Mahmood Ali Mahmood Ismail. Yungirijwe na Mohammed Abdallah Ibrahim Abdallah na Hamd Mohammed Ahmed mu gihe Youcef Gamouh ukomoka muri Algeria yagizwe Umusifuzi wa Kane.

Algeria yari iyobowe mu kibuga na Kapiteni wayo Riyad Mahrez, ukinira Al-Ahli yo muri Arabie Saoudite, yihariye umupira mu minota ya mbere y’umukino nk’ikipe yakiniraga imbere y’abafana bayo.

Ku munota wa 27, Algeria yafunguye amazamu nyuma y’igitego cyatsinzwe na Youcef Belaïli ku mupira yateresheje umutwe, awuhawe na Hicham Boudaoui. Igice cya mbere cyarangiye Algeria iyoboye umukino n’igitego 1 mu gihe u #Rwanda rwari rutarareba mu izamu ryayo.

Igice cya kabiri kigitangiza, Algeria yakomeje gusatira ishaka igitego cya kabiri ndetse ku munota wa 58, Jaouen Djimmy Hadjam yanyeganyeje inshundura nyuma y’ikosa ryakozwe na Omborenga Fitina wananiwe kugarura umupira wari utewe ugana mu izamu ry’u Rwanda ririnzwe na Ntwari Fiacre.

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu, Adel Amrouche, yagerageje gukora impinduka zitandukanye ariko ntacyo zatanze kuko umukino warangiye Algeria iwutsinze Amavubi ibitego 2-0.

Mu mpinduka u Rwanda zakoze harimo aho Kwizera Jojea yasimbuye Niyigena Clement ku munota wa 54; Noe Uwimana yafashe umwanya wa Omborenga Fitina mu gihe Muhire Kevin, Nshuti Innocent na Mugisha Bonheur basimbuye abarimo Ngwabije Bryan Clovis na Meddy Kagere.

U Rwanda ruzongera guhura na Algeria y’abakina imbere mu gihugu, CHAN, mu mukino uteganyijwe kubera kuri Mustapha Tchaker Stadium mu Mujyi wa Blida,  ku wa 9 Kamena 2025.

Ikipe ya Algeria ya CHAN itozwa na Madjid Bougherra iri kwitegura irushanwa riteganyijwe muri Kanama 2025 mu gihe Amavubi yitegura imikino ibiri azakina muri Nzeri 2025 mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi azahuramo na Nigeria na Zimbabwe.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Ubuhinzi

Rene Anthere Rwanyange Nyaruguru District has reduced child stunting from 39% to about 23% over the past five years, alongside gains in roads, water,...

Amakuru

By Rene Anthere Rwanyange East African countries are accelerating efforts to harmonise higher education systems, with the region targeting a common higher education area...

Politiki

U Rwanda n’Ubwami bwa Oman byasinye amasezerano abiri n’inyandiko esheshatu z’ubwumvikane, mu rwego rwo kurushaho guteza imbere umubano w’ibihugu byombi, cyane cyane mu bucuruzi,...

Amakuru

By Rene Anthere Rwanyange Rwanda and Oman have signed two agreements and six Memoranda of Understanding (MoUs) aimed at deepening bilateral cooperation in trade,...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities