Panorama Sports
Nyuma y’igihe basa n’abirengagijwe, abakinnyi babiri barimo rutahizamu, Kagere Meddie na myugariro, Ngwabije Bryan Clovis, bongeye guhamagarwa mu ikipe y’Igihugu, Amavubi, yitegura imikino ya gicuti muri Kamena uyu mwaka.
Kuri uyu wa 28 Gicurasi 2025, ni bwo umutoza mukuru w’ikipe y’Igihugu, Amavubi, Adel Amrouche, yatangaje urutonde rw’abakinnyi 27 azifashisha mu mikino ibiri ya gicuti u Rwanda ruzakina na Algérie muri Kamena uyu mwaka.
Nk’uko Umuseke dukesha iyi nkuru ubitangaza, muri uru rutonde, hariho abakinnyi bashya barimo Ally Enzo Hamon ukinira Angouleme CFC yo mu cyiciro cya Gatatu mu Bufaransa (National), Nkulikiyimana Darryl Nganji wa FCV Dender Eh na Kayibanda Claude Smith wa Lutton Town mu Bwongereza.
Hari kandi abashobora kuzaba bakina umukino wa bo wa mbere nyuma y’uko ubwo baheruka guhamagarwa batabonye umwanya, nka Kavita Phanuel wa Bermingham Legion na Uwimana Noe Iman wa Virginia Tech Soccer.
Hari abandi bongeye gutekerezwa nka Biramahire Abeddy wa Rayon Sports, Gitego Arthur wa Clube Ferroviario da Beira muri Mozambique na Manishimwe Djabel.
Abandi bahamagawe ni: Ntwari Fiacre (Kaizer Chiefs), Imanishimwe Pierre (APR FC), Buhake Clèment Twizere (Ullensaker), Niyomugabo Claude (APR FC), Omborenga Fitina (Rayon Sports), Manzi Thierry (Al Ahli Tripoli), Mutsinzi Ange (Zira Futubor Klubu), Nshimiyimana Yunussu (APR FC) na Niyigena Clèment (APR FC).
Abandi ni: Bizimana Djihad (Al Ahli Tripoli), Muhire Kevin (Rayon Sports), Mugisha Bonheur (Stade Tunisien) na Ruboneka Bosco (APR FC), Mugisha Gilbert (APR FC), Nshuti Innocent (Sabail FK), Rafael York (Zed FC, Misiri) na Kwizera Jojea (Rhode Island FC).
