Panorama Sports
Ikipe y’Igihugu y’umupira w’amaguru ya Algeria “The fennec fox” mu bagabo, yatsinze iy’u Rwanda “Amavubi” ibitego 2-0 mu mukino wa gicuti wabereye kuri Stade Chahid Hamlaoui iherereye mu Mujyi wa Constantine, ku wa Kane, tariki ya 5 Kamena 2025.
Nk’uko RBA yatangaje uyu mukino, Algeria “The fennec fox” itozwa na Vladimir Petković yifashishije ikipe yayo ya mbere mu gihe Ikipe y’Igihugu “Amavubi” itozwa na Adel Amrouche yakoze impinduka zitandukanye aho Niyigena Clement yasimbuye Manzi Thierry na Kavita Phanuel Mabaya bitabazwa mu bwugarizi. Aly Enzo Hamon yakinnye umukino we wa mbere mu Amavubi mu gihe Kagere Meddie yasubiye mu kibuga nyuma y’imyaka itatu.
Umukino wa Algeria n’u Rwanda wayobowe n’Abanya-Sudani. Umusifuzi wo hagati ni Mahmood Ali Mahmood Ismail. Yungirijwe na Mohammed Abdallah Ibrahim Abdallah na Hamd Mohammed Ahmed mu gihe Youcef Gamouh ukomoka muri Algeria yagizwe Umusifuzi wa Kane.
Algeria yari iyobowe mu kibuga na Kapiteni wayo Riyad Mahrez, ukinira Al-Ahli yo muri Arabie Saoudite, yihariye umupira mu minota ya mbere y’umukino nk’ikipe yakiniraga imbere y’abafana bayo.
Ku munota wa 27, Algeria yafunguye amazamu nyuma y’igitego cyatsinzwe na Youcef Belaïli ku mupira yateresheje umutwe, awuhawe na Hicham Boudaoui. Igice cya mbere cyarangiye Algeria iyoboye umukino n’igitego 1 mu gihe u #Rwanda rwari rutarareba mu izamu ryayo.
Igice cya kabiri kigitangiza, Algeria yakomeje gusatira ishaka igitego cya kabiri ndetse ku munota wa 58, Jaouen Djimmy Hadjam yanyeganyeje inshundura nyuma y’ikosa ryakozwe na Omborenga Fitina wananiwe kugarura umupira wari utewe ugana mu izamu ry’u Rwanda ririnzwe na Ntwari Fiacre.
Umutoza w’Ikipe y’Igihugu, Adel Amrouche, yagerageje gukora impinduka zitandukanye ariko ntacyo zatanze kuko umukino warangiye Algeria iwutsinze Amavubi ibitego 2-0.
Mu mpinduka u Rwanda zakoze harimo aho Kwizera Jojea yasimbuye Niyigena Clement ku munota wa 54; Noe Uwimana yafashe umwanya wa Omborenga Fitina mu gihe Muhire Kevin, Nshuti Innocent na Mugisha Bonheur basimbuye abarimo Ngwabije Bryan Clovis na Meddy Kagere.
U Rwanda ruzongera guhura na Algeria y’abakina imbere mu gihugu, CHAN, mu mukino uteganyijwe kubera kuri Mustapha Tchaker Stadium mu Mujyi wa Blida, ku wa 9 Kamena 2025.
Ikipe ya Algeria ya CHAN itozwa na Madjid Bougherra iri kwitegura irushanwa riteganyijwe muri Kanama 2025 mu gihe Amavubi yitegura imikino ibiri azakina muri Nzeri 2025 mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi azahuramo na Nigeria na Zimbabwe.
