Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Ababohowe muri FDLR bari bamaze igihe bigishwa basubiye mu miryango yabo

Raoul Nshungu

Abanyarwanda barenga 1200 baherutse gutaha mu Rwanda nyuma y’aho bari bamaze igihe muri RDC baragizwe ingwate na FDLR bakaza kubohorwa n’umutwe wa M23 mu ntambara uhanganyemo na Leta ya RDC, basoje ingando barimo basubizwa mu buzima busanzwe aho bakomoka.

Aba bamaze ukwezi mu nkambi y’agateganyo ya Nyarushishi mu Karere ka Rusizi bahabwa inyigisho zirimo iz’ubumwe n’ubudaheranwa, umutekano, n’izo kubafasha kwisanga mu muryango Nyarwanda, basubiye mu miryango yabo.

Ni igikorwa cyabaye ku wa 23 Kamena 2025, aho aba barimo abana, abagore,abagabo, abasaza n’abakecuru bafata imodoka basubira mu miryango yabo hirya bo hino mu gihugu.

Bashimye inyigisho n’amafaranga yo kubafasha gusubira mu buzima busanzwe bahawe na Guverinoma y’u Rwanda, bakaba bavuga y’uko biteguye gufatanya n’abandi mu iterambere ry’Igihugu.

Aba bagize itsinda ry’abantu bagera kuri 2,500 umutwe wa M23 urwanya Leta ya RDC wabohoye bari baragizwe ingwate na FDLR.

Tariki ya 17 Gicurasi 2025 nibwo u Rwanda rwakiriye icyiciro cya mbere cy’Abanyarwanda 360 baturutse mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, bari barafashwe bugwate n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR nuko nyuma y’aho hagiye haza ibindi byiciro.

Aba bahise bajyanwa nkambi y’agateganyo ya Kijote iherereye mu karere ka Nyabihu, nyuma bajyanwa aha mu karere ka Rusizi kugira ngo batangire bahabwe amasomo abafasha kongera kugaruka mu muryango Nyarwanda.

Mu buhamya batanga bavuga ko muri aya mashyamba umutwe w’Iterabwoba wa FDLR wabakoreraga ibikorwa bibi birimo gufatwa ku ngufu ku b’Igitsina gore naho abagabo bakirirwa bakubitwa n’indi mirimo y’agahato. Ariko ubu bakaba bishimira ko bagarutse mu gihugu cyabo kandi bakiriwe neza.

Umutwe w’Iterabwoba wa FDLR ukunze gufata bugwate abasivile nk’Intwaro yo kugira ngo uwo bahanganye adakomeza kubasatira.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities