Raul Nshungu
Minisitiri w’uburezi avuga ko umwarimu ucyumva ko agomba kwigisha anakoresha inkoni akwiye kubicikaho kuko bitashoboka ko uwo muco w’utunyafu igihugu cyawubakiraho.
Ibi yabigarutseho Tariki ya 31 Nyakanga 2025, Abarimu bo mu mashuri yo mu burezi bw’ibanze bahagarariye abandi mu Rwanda bahuriraga mu nama nyunguranabitekerezo ku burezi barebera hamwe imyigire n’imyigishirize.
Atangiza iyi nama, Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, yashimangiye ko abarimu ari bo nkingi ya mwamba mu burezi bw’umwana w’Umunyarwanda ndetse umusaruro w’ibyo akora ugaragarira mu buryo abana yigisha batsinda ndetse n’uko bakoresha ubumenyi bahawe iyo basoje amasomo.
Agira ati “Umusaruro wa mwarimu uwubonera mu banyeshuri bize, bamenye, batsinze ukanawubonera mu nkunga cyangwa imbaraga aba banyeshuri bashyira mu kazi kabo iyo barangije.”
Ariko kandi mu kiganiro yatanze ,Minisitiri w’uburezi Joseph Nsengimana abwira abarimu bavuga ko bambuwe uburenganzira bwo gukoresha inkoni mu guhana abana ko hagomba kurebwa uko ibibazo cyangwa amakosa byakosorwa hadakoreshejwe utunyafu.
Agira ati” Akanyafu ntabwo ari cyo gisubizo ntabwo guhora umuntu ahondahonda ariko byagenda{ …} none se tuzajye twese dutwara utunyafu buri wese agenda akubita akubita uwo ahuye na we utakoze neza igihugu cyahinduka icy’iminyafu.”
Akomeza avuga ko umwarimu utekereza ko ibintu byagaciye mu tunyafu akwioye kongera kwisuzuma Agira ati” Rero ni ukuvuga ngo tugomba kureba uburyo dukemura ibibazo bitanyuze mu tunyafu kandi birashoboka kuko ntabwo uwo muco w’uko ibintu byose bigomba kunyura mu tunyafu, mu mangumi ntibishoboka ntwabwo ari ibintu umuntu yakubakiraho utekereza ko byagakozwe gutyo yongere atekereze.”
Muri iyi nama Minisiteri y’Uburezi yerekanye ko kugeza ubu mu gihugu hose hari abarimu barenga ibihumbi 120. Abigisha mu mashuri y’incuke ni 9,252, abigisha mu mashuri abanza ni ibihumbi 26, abigisha mu yisumbuye bakaba ibihumbi 34.














































































































































































