Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Abatarize uburezi basaga ibihumbi cumi na bibiri bamaze guhabwa inozamwuga bari mu kazi

Mugenzi Leon, uyobora ishami rishinzwe iterambere n’Imicungire y’abarimu mu kigo cy’igihugu cy’uburezi REB

Raoul Nshungu

Ikigo cy’igihugu cy’uburezi, REB, kivuga ko abarimu basaga ibihumbi cumi na bibiri bari mu kazi batarize kwigisha, bamaze guhugurwa ndetse biteganyijwe ko muri Nzeri 2025, bazahabwa impamyabushobozi nk’abantu bize umwuga.

Mu nama nyunguranabitekerezo yigaga ku myigire n’imyigishirize yo ku wa 31 Nyakanga 2025 hagaragajwe ko ibi byakozwe muri gahunda ya Minisiteri y’Uburezi yo kugabanya umubare w’abigisha mu mashuri y’incuke n’abanza batarize uburezi

Mugenzi Leon,uyobora ishami rishinzwe iterambere n’Imicungire y’abarimu mu kigo cy’igihugu cy’uburezi REB avuga ko mu mwaka wa2020 Leta yubatse ibyuma by’amashuri ariko baza gusanga abarimu bari mu mashuri y’incuke bize uburezi ari bake.

Agira ati ”Abo barimu bose ntitwabitabaje ngo niturangiza ngo ntimwize uburezi igihe kimwe kizagera mugende ahubwo twaravuze ngo reka dutekereze no kubahugura.”

Akomeza agira ati ”Ndagirango mbabwire ko dufite inkuru nziza ko mu barimu ibihumbi makumabiri na bitandatu icyiciro cya mbere cy’abarimu ibihumbi cumi nabibiri barangije amasomo yabo kandi bitarenze ukwezi kwa cyenda bazaba bamaze guhabwa impamyabushobozi nk’abantu bize uburezi . ”

Uyu muyobozi avuga ko kugeza ubu bashima cyane umusanzu aba barium batanze mu burezi bw’amashuri incuke n’abanza.

Guhugura aba barimu ni gahunda yatangiye muri Mata 2024, iki gihe ibigo bya REB na NESA byavugaga ko aba bahuguwe bazafasha kujya guhugura bagenzi babo kugira ngo Ireme ry’uburezi muri ibi byiciro rikomeze rihame.

Mu mwaka wa 2020 nibwo Minisiteri y’uburezi yatanze uburenganzira ku turere twose ko n’abatarize uburezi barangije A2 cyangwa Kaminuza bemerewe gupiganwa mu myanya y’abarimu,ibi byabaye nyuma y’aho MINEDUC yasanze hari ibura ry’abarimu.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Ubukungu

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje gahunda nshya igamije koroshya ingendo z’abaturage, aho hagiye gushyirwaho ahantu hihariye ho gusiga imodoka ku bazaba bashaka gukomeza urugendo...

Football

Amakipe abiri yo muri Sudani akina muri Shampiyona y’u Rwanda, Al Hilal SC na Al Merrikh SC, yagaragaye ku rutonde rw’amakipe 50 yitwaye neza...

Rwanda

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yakiriye itsinda ry’abashoramari baturutse mu mahanga bayobowe na Xu Hui, Umuyobozi wa Rich Resource International Investments (RRII)...

Rwanda

Mu rwego rwo guteza imbere ubwikorezi burengera ibidukikije no kugabanya ikoreshwa ry’ibikomoka kuri peteroli, Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko igiye gukaza ingamba zo kwimakaza...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities