Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Amasezerano y’u Rwanda na RDC yatanze isomo _Minisitiri Nduhungirehe

Panorama

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, avuga ko u Rwanda rutasinye amasezerano y’amahoro na Congo kugira ngo rwinginge Abanyaburayi ngo bakureho ibihano bafatiye u Rwanda.

Minisitiri Nduhungirehe yabigarutseho tariki 29 Nyakanga 2025, mu Nteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, ubwo hemezwaga amasezerano Guverinoma y’u Rwanda yasinyanye n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo i Washington DC.

Min. Nduhungirehe avuga ko kuva na kera U Rwanda rwifuza amahoro ku Isi no mu karere bityo rutinginga abafat ibihano kubikuraho.

Agira ati “Aya masezerano ntabwo agamije kubinginga rwose, bazakore ibyo bifuza. Twebwe twasinye amasezerano kubera ko twifuza amahoro mu karere, ntabwo twasinye amasezerano kugira ngo Ibihugu by’i Burayi bituvanireho ibihano.”

Nduhungirehe akomeza avuga ko ibihano u Rwanda rwagiye rufatirwa byagiye bitanga amasomo agomba gufasha abanyarwanda kwigira no kubaho mu gihe abaterankunga badahari

Agira ati “Ahubwo ngira ngo aya mezi tumaze yaduhaye n’isomo, azatuma koko u Rwanda rwigira rukamenya kubaho abo baterankunga badakoresha iyo nkunga baduha nka blackmail [iterabwoba] kuko niba amafaranga yose baduha, mu mishinga tuyakoresha icyo yagenewe ku buryo kuyazana kuyakoresha mu bibazo bya politiki bafata uruhande ni ibintu tutishimiye kandi nta n’ubwo n’ubungubu tubiginga ngo ibihano babikureho, bakora ibyo bifuza kubera ko ni bo bafashe icyo cyemezo.”

Muri Gashyantare 2025, Perezida wa Repubulika yavuze ko abafata ibihano nibashaka bazakomeze babifate kuko inkunga ntizingana n’umutekano w’Abanyarwanda.

Mu mpera z’ukwezi kwa Gatandatu 2025 nibwo u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo basinye amasezerano y’amahoro yateguwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb Olivier Nduhungirehe na mugenzi we wa RDC, Therese Kayikwamba Wagner.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Ibidukikije

Umushinga Green Amayaga watangije ku mugaragaro icyiciro cya kabiri cy’ibikorwa byawo, aho uteganya kwagura ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije, kurwanya isuri no guteza imbere ubuhinzi...

Ubuzima

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Justin Nsengiyumva, yasabye ibihugu bya Afurika kuva ku mihigo n’amasezerano yanditse bikibanda ku bikorwa bifatika, by’umwihariko mu guteza imbere...

Football

Panorama Sports Ikipe ya APR F.C yitegura imikino itandukanye mu mwaka mushya w’imikino wa 2026/27 yamaze kongera amaraso mashya mu batoza bayo, aho yongereyemo...

Football

Ingengabihe y’umwaka w’imikino wa 2026/27 muri BK Premier League yashyizwe ahagaragara, aho umukino uzahuza APR FC na Rayon Sports uteganyijwe ku munsi wa cyenda...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities