Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

U Rwanda na Qatar basinye amasezerano yo kwagura uburyo bwo kubona imiti y’ingenzi

Panorama

Ikigo Rwanda Medical Supply Limited (RMS) cyasinyanye amasezerano y’igihe kirekire n’ikigo gikora imiti n’ibikoresho byo kwa muganga -Philex Pharmaceuticals -cyo muri Qatar. Aya masezerano agamije kwagura uburyo bwo kugeza imiti y’ingenzi ku banyarwanda, irimo ikoreshwa mu kuvura kanseri n’indwara z’umutima.

Nk’uko tubikesha urubuga rwa X rwa Ambasade y’u Rwanda muri Qatar, itangaza ko aya masezerano ari intambwe nshya mu gukomeza ubufatanye mu rwego rw’ubuzima hagati y’ibihugu byombi. Umuhango wo gusinya wabereye i Doha, witabirwa n’Ambasaderi Igor Marara.

Uretse RMS, Philex Pharmaceuticals yasinyanye kandi amasezerano y’ubufatanye (joint venture) n’uruganda Labophar Ltd rwo mu Rwanda, agamije kwagura imikoranire mu kugeza imiti itandukanye mu Rwanda.

Aya masezerano yashyiriweho umukono na Pascal Gatete, Umuyobozi wa Labophar, na Waseem Hamad, Umuyobozi wa Philex. Labophar Ltd yashinzwe mu 1983, ifite intego yo kugeza ku isoko ry’u Rwanda no muri Africa imiti ihendutse kandi ifite ubuziranenge.

Mu kwezi kwa Mata (04) 2024, uru ruganda rwagenzurwaga na Leta y’u Rwanda, rwaguzwe na Depot Pharmaceutique et Materiel Medical Kalisimbi (DPMMK) Ltd hagamijwe kongera ubushobozi mu rwego rwo gukora imiti.

Ubu bufatanye bushya butegerejweho kuzafasha mu kugabanya imiti itumizwa mu mahanga no kongera ubushobozi bwo kwihaza mu miti.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities