Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Umubyeyi (mama) wa Masamba Intore yitabye Imana

Umuhanzi wicyamamare uri mu bakunzwe mu njyana gakondo Massamba Intore, ari mu gahinda ko gupfusha nyina umubyara Mukarugagi Ancille watabarutse kuri uyu wa Kane tariki 18 Nzeri 2025 ku myaka 83, azize uburwayi.
Massamba Intore yemeje iyo nkuru y’inshamugongo, abwira Imvaho Nshya ko umubyeyi we amaze imyaka myinshi arwaye, akaba yatabarutse amaze iminsi ine gusa mu Bitaro Bikuru bya Gisirikare i Kanombe.
Agira ati “Atabarukiye mu Bitaro Bikuru bya Gisirikare i Kanombe, yari amaze imyaka myinshi arwaye, ariko arakira kwa kundi kw’ababyeyi, arongera ararwara amaze iminsi ine gusa mu bitaro.”
Uretse Massamba Intore, uyu mubyeyi yareze benshi mu bahanzi bakunzwe mu Rwanda barimo Jules Sentore, Lionel Sentore, Daniel Ngarukiye n’abandi benshi.
Uyu mubyeyi yitabye Imana nyuma y’igihe gito Jules Sentore uri mu buzukuru be, ashyize hanze Alubumu yise Umudende mu gihe Lionel Sentore we aherutse mu Rwanda ubwo yamurikaga Alubum yise ‘Uwangabiye’ yamuritse tariki 27 Nyakanga 2025.
Uyu mubyeyi yitabye Imana nyuma y’imyaka 13 umugabo we Sentore Athanase yitabye Imana kuko kuko amakuru avuga ko yitabye Imana tariki 21 Werurwe 2012.
Ikiriyo kirabera i Gikondo mu Karere ka Kicukiro, ari na ho abana be bamwubakiraga inzu.
Dukomejye kwihanganisha umuhanzi wa gakondo Masamba numuryango we wose.
Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities