Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Umukwabo Wa Polisi Na RIB Wafashe Abamaze Iminsi Bacuruza Magendu

Polisi y’u Rwanda, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha n’Umujyi wa Kigali beretse itangazamakuru abantu bafatiwe mu byaha birimo magendu no gucuruza ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge.

Yaba Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga ndetse n’uwa RIB, Dr Thierry Murangira bombi bavuze ko abo bantu bafatiwe mu gikorwa cyiswe USALAMA XI-2025 kimaze iminsi gikorerwa  mu gihugu hose, kikaba cyarabaye hagati y’itariki 13 n’itariki 17, Ukwakira, 2025.

Abantu 72 nibo bafatiwe muri uwo mukwabo, muri bo 14 bakaba ari abo mu Mujyi wa Kigali.

Ibicuruzwa byawufatiwemo ni ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, ibiyobyabwenge, inyama, amavuta yo kwisiga n’imiti.

Ibyafashwe bifite agaciro ka Miliyoni Frw 106.

Umuvugizi wa RIB asaba abaturage kujya babanza gusuzuma neza ibicuruzwa bacuruza cyangwa bagura, bakareba niba byujuje ubuziranenge.

RIB kandi iburira abacuruza ibitujuje ubuziranenge ko iki gikorwa kizakomeza hagamijwe gukumira ingaruka mbi ibi bicuruzwa bigira ku buzima no guhana ababifatirwamo.

Bimwe mu byerekanywe ko byacuruzwaga nka magendu.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities