Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Mu Nzove Hubatswe Irerero Ryigisha Abana Umupira

Ahitwa mu Nzove mu Murenge wa Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge hatashywe Irerero rizahugura abana uko umupira w’amaguru ukinwa. a

Baryise  ‘Runneup Sports Academy’, rikazongera ubumenyi abo bafite mu gukina umupira w’amaguru

Rikorera imyitozo ku kibuga cyo mu Nzove cya Rayon Sports.

Nyiranizeyimana Alice wakiniye amakipe ya Bugesera WFC, ES Mutunda WFC na Kamonyi WFCA, ni we mutoza mukuru w’iri rerero akaba yaranarishinze.

Intego ni ugufasha abana bafite impano yo gukina umupira w’amguru kubona aho bayizamurira.

Minisiteri ya siporo ifite gahunda yo kuzamura impano z’abakinnyi bihereye mu bana.

Bigamije ko mu gihe kiri imbere, amakipe yo mu Rwanda azaba afite abakinnyi babigize umwuga, bakina neza kandi batojwe bakiri bato.

Wenda ibi bizatuma muri icyo gihe u Rwanda ruzatsinda amahanga, rugacyura imidali n’ibikombe.

Alice Nyiranizeyimana utoza aba bana b’abakobwa bari munsi y’imyaka 20, ni umutoza wungirije mu bangavu ba Rayon Sports WFC nabo batarengeje imyaka 20.

UMUSEKE wanditse ko yarabyigiye kuko abifitemo impamyabumenyi itangwa na CAF bita Licence C-CAF akaba umwe mu bahuguriwe kongerera imbaraga abakinnyi.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities